Abantu barindwi bapfuye abandi 21 barakomereka nyuma y’uko imodoka ikora amasiganwa ikoze impanuka ikomeye mu nkambi ya gisirikare muri Sri Lanka.
Iyi mpanuka yabereye mu irushanwa rya Fox Hill Supercross ryabaga ku cyumweru tariki ya 21 Mata i Diyatalawa mu nkambi ya gisirikare.
Ingabo zavuze ko mu bapfuye harimo abayobozi bane b’irushanwa n’abafana bari baje kureba iryo siganwa, barimo umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko.
Amakuru yibanze yerekanye ko uwari utwaye iyo modoka atapfuye ndetse biravugwa ko ashobora gukurikiranwa n’inkiko.
Nyuma y’iyo mpanuka, ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko hahise hatangira iperereza ryimbitse kuri iyo mpanuka yabereye mu nkambi ya gisirikare.
Umuvugizi wa polisi, Nihal Talduwa yabwiye BBC ko iyi modoka yarenze umuhanda yagombaga gucamo aho byatumye igonga benshi bari aho, ati: "Iyi mpanuka yabaye igihe imodoka yasimbukaga ikava mu nzira yari gucamo."
Abatangabuhamya bavuga ko iyi mpanuka yabaye nyuma gato y’uko indi modoka iguye mu muhanda yari iri gucamo muri iryo rushanwa.
Ubuyobozi bwatangaje ko abantu batanu bapfiriye aho imodoka yabagongeye ni mu gihe abandi babiri bapfiriye kwa muganga.
Fox Hill Supercross ni irushanwa ryo gusiganwa ku modoka ritegurwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Sri Lanka.
Tanga igitekerezo