Abayobozi bashinzwe ubucuruzi muri Haiti bandikiye Perezida wa Kenya, William Ruto, bavuga ko bahangayikishijwe cyane no gutinda kw’abapolisi 10000 yabemereye bagomba koherezwa muri iki gihugu mu kubafasha guhangana n’amabandi akomeje kwibasira iki gihugu.
Ni ibaruwa banditse muri iki Cyumweru basaba ko gahunda yo kohereza aba bapolisi yakwihutishwa bityo ibikorwa by’ubucuruzi bigakomeza n’abaturage bagasubira mu buzima busanzwe.
Muri iyi baruwa abayobozi b’abacurizi bagera ku munani , bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko ubwo butumwa butarashyirwa mu bikorwa kuva Kenya yabyemera, none kugeza ubu ibintu bikaba bikomeje kumera nabi uko bwije n’uko bucyeye.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kari kemeje ku ya 2 Ukwakira umwaka ushize, ko kazohereza ingabo mpuzamahanga muri Haiti ariko nabwo bagiye biguru ntege.
Ku ya 11 Werurwe 2024 , Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, bituma Kenya ihagarika gahunda zayo zo koherezayo abo bapolisi.
Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi micye uyu Minisitiri na Ruto bari basinye amasezerano agamije kugarura umutekano muri Haiti.
Kwegura kwa Minisitiri Henry kwarushijeho guha urwaho udutsiko tw’amabandi gukaza umurego mu bice by’umurwa mukuru ’Port Prince’ bituma ibyambu by’ingenzi bifungwa bihagarika urujya n’uruza rw’ibiribwa n’ibicuruzwa bya ngombwa mu gihugu.
Tanga igitekerezo