Umuhanuzi w’ibinyoma w’imyaka 40 washakishaga abakobwa bakiri bato akabasambanya abashutse yakatiwe igifungo cy’imyaka 45 azira gushaka gufata ku ngufu no gufata ku ngufu.
Dingaan Abram Rantsho yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu rukiko rw’umucamanza wa Tseki n’umwe mu bagenzacyaha nyuma yiminsi 3 havuzwe ikibazo cyo gushaka gufata ku ngufu.
Nkuko ikinyamakuru Daily dispatch cyabitangarijwe na Sgt Mahlomola Kareli umuvugizi wa polisi muri ako gace, ibikorwa byo gushimuta no gufata ku ngufu byakozwe n’umuhanuzi w’ibinyoma byatangiye muri Kanama 2021 ubwo umwana w’imyaka 18 yahohoterwaga nawe.
Umuvugizi wa polisi agira ati“Uwahohotewe yegerewe n’umugabo wiyise “China” atangira ubuhanuzi bwe bw’ibinyoma kubyerekeye uwahohotewe. Yavuze ko umuyobozi w’ikigo akorera ari mu mujyi kandi akaba ashaka imyirondoro(CV) ku bantu bakeneye akazi. Yakomeje gushukashuka uwo mukobwa amwerekeza mu nzu ya nyiri ugukekwaho icyaha i Monontsha. Agezeyo, akuramo icyuma ategeka uwahohotewe gukuramo imyenda yose. Yamusambanyije amufatiyeho icyuma, hanyuma aramurekura amuha amafaranga yo gufata tagisi imugeza mu rugo.” Ibi byaha byose uyu muhanuzi w’ibinyoma aregwa bivugwa ko yabitangiye mu mwaka wa 2021.
Urukiko rumaze gusuzuma no kumva abatangabuhamya kubyaha byo gushaka gufata no gufata kungufu abangavu Dingaan Abraham Rantsho yagiye akora mubihe bitandukanye rwamukatiye igifungo cy’imyaka 45.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo