Urubuga rw’itangazamakuru rwa Al Jazeera rwamaganye icyifuzo cya guverinoma ya Isiraheli cyo guhagarika ibikorwa byayo muri iki gihugu. Ni igikorwa Al Jazeera ivuga ko gihabanye n’amategeko mpuzamahanga."
Urubuga rw’itangazamakuru rwa Al Jazeera rwamaganye iki gikorwa ivuga ko ari icy’ubugizi bwa nabi kibangamira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’ibanze bwo kubona amakuru. Al Jazeera yemeza ko ifite uburenganzira bwo gukomeza gutanga amakuru ku isi yose.
Isiraheli ikomeje guhagarika itangazamakuru ryigenga, bifatwa nk’igikorwa cyo guhisha ibikorwa byayo mu karere ka Gaza. Iki gitangazamakuru kivuga ko Isiraheli yibasiye kandi ikaba ikomeje kwica abanyamakuru utibagiwe no gutabwa muri yombi kwa hato na hato ndetse no guterwa ubwoba.
Al Jazeera ivuga ko itazahwema gutangaza amakuru y’ibitagenda . Ni mu gihe ivuga ko kugeza ubu abanyamakuru ba Palesitine barenga 140 bishwe kuva intambara yatangira muri Gaza.
Kuri iyi ngingo Israel ivuga ko abanyamakuru b’abanyamahanga bafatwa nk’ababangamiye umutekano w’igihugu mu ntambara ihuza iki gihugu na Hamas.
Minisitiri w’itumanaho muri Isiraheli, Shlomo Karhi yategetse kandi ko akimara gushyira umukono ku nyandiko ihagarika Al Jazeera , bikoresho byayo bihita bifatirwa. Muri ibyo bikoresho harimo kamera, mikoro, seriveri na mudasobwa zigendanwa, ndetse n’amatelefoni.
Tanga igitekerezo