Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuba ari zo ziri inyuma y’igisasu cyahitanye impunzi z’abanye-Congo i Goma; ibyatumye Guverinoma y’u Rwanda izamaganira kure.
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi ni bwo mu nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye mu mujyi wa Goma harashwe igisasu, gihitana ndetse kinakomeretsa abasivile.
Abantu icyenda ni bo amakuru avuga ko bahitanwe na kiriya gisasu, abandi babarirwa muri 30 kirabakomeretsa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu muvugizi wa Minisiteri yazo y’Ububanyi n’Amahanga, Matthiew Miller; zashinje igisirikare cy’u Rwanda kuba ari cyo kiri inyuma y’iraswa rya kiriya gisasu.
Uyu mu itangazo yasohoye yavuze ko "Leta Zunze Ubumwe [za Amerika] ziramagana zivuye inyuma igitero kuri uyu munsi cyagabwe ku nkambi y’abavuye mu byabo ya Mugunga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giturutse mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda na M23".
Amerika yavuze ko icyo gitero "cyaguyemo abantu babarirwa mu icyenda kinakomeretsa abandi babarirwa muri 33; biganjemo abagore n’abana".
Amerika ivuga kandi ko ihangayikishijwe cyane no kuba "RDF na M23 baherutse kwigarurira uduce two mu burasirazuba bwa RDC, ibyatumye ababarirwa muri miliyoni 2.5 bava mu byabo".
Byari mbere yo gusaba impande zombi "kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gukurikiza ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga yerekeye ubutabazi".
Amerika kandi yasabye u Rwanda na RDC kubaha ubusugire bwa buri gihugu, ikindi kandi abahonyora uburenganzira bwa muntu muri ariya makimbirane yo muri Congo bakabiryozwa.
Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo, Yolande Makolo, yagaragaje ko biteye isoni kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihutiye kwanzura ko RDF ari yo iri inyuma ya kiriya gitero.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: "Ibi birasebetse Matthew. Ni gute ufata umwanzuro nk’uyu uteye isoni? RDF nk’igisirikare cy’umwuga ntishobora kugaba igitero ku nkambi y’abavuye mu byabo".
Makolo yasabye Amerika gushakishiriza abagabye kiriya gitero kuri "FDLR idakurikiza amategeko na Wazalendo bashyigikiwe na FARDC mu bwicanyi nk’ubu".
Amerika yashyigikiye ibirego bya RDC by’uko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya kiriya gitero, mu gihe abaturage bahungiye i Mugunga ku wa Gatanu bagaragaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ari zo zabarasheho.
Umutwe wa M23 na wo ushinja FARDC n’abambari bayo kuba ari bo bari inyuma ya kiriya gitero uhamya ko kigize icyaha cy’intambara.
Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ku wa Gatanu biciye mu ihuriro AFC ubarizwamo, wasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuvana ingabo ze mu mujyi wa Goma; nyuma y’igihe zihicira abasivile.
Uyu mutwe waburiye Tshisekedi kandi ko FARDC nikomeza kwica abaturage uzahitamo kubirindira; mbere yo kumwirukana ku butegetsi ndetse ukanamushyikiriza unutabera.
2 Ibitekerezo
augustin Kuwa 04/05/24
Nasabaga u Rwanda kuva kuri america rukajya kubuRusia aka gasuzuguro ka america gateye iseseme
Subiza ⇾kay Kuwa 05/05/24
umutwe wa RDf ubwo wowe wanditse iyi nkuru uruzuye mu mumutwe umutwe wa RDf nuwahe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo