Mu buzima, niyo haba ibyiza byinshi gute, ntuzabuburamo ikibi n’ubwitegereza neza. Uzabubonamo ibikocamye, intege nke, ibyo utumva cyangwa utishimira. Ushobora guhitamo kuzajya ubona ibyiza gusa cyangwa se ukazajya ubona ibyo kunengwa gusa, ukazajya ubona ibibi.
Iyi niyo mpamvu ubona ingo z’abashakanye muri iyi minsi zimeze nabi.
Umugore cyangwa bombi badukanye akamenyero ko kureba ibibi gusa. Buri gihe ibintu babirebera mu nguni y’ibitari byiza.
Bimeze nk’iby’uyu mugabo nigeze kumva. Umugore yari arimo kumutegurira ibyo kurya bya mugitondo, amusaba amagi abiri; rimwe rikaranze, irindi ritetse umureti. Umugore yayatetse atyo, ayashyira ku meza. Umugabo ayabonye, azunguza umutwe.
Umugore aramubaza ati “ Ni iki ntakoze neza? Ibi se si byo wasabye ko ngutegurira?” Umugabo ati “ Iyo nza kubimenya kare Wakaranze igi ritari ryo.”
Urabyumva, ugomba kwitoza kureba ubushobozi bw’uwo mwashakanye cyangwa se ukitoza kureba ahari intege nke ze.
Ushobora kwita ku byo umukundira ndetse ukabyagura bikaba binini cyangwa se ukareba ku byo utamukundira ndetse ukagura ibintu ubona bikugora. Abantu bamwe buri gihe bahora banenga ku buryo icyo mugenzi we yakora cyose, abona gifutamye. Ntibaba bakibona ibyiza uwo bashakanye bakora. Bibagirwa n’icyatumye bakunadana bakagera aho bashyingiranwa. Ibi biterwa no kuba buri gihe babona ibibi gusa.
Ndabizi ko twese tugira amakosa n’ibindi bintu bishobora kubabaza bagenzi bacu. Ariko aho ruzingiye ni ukwibaza ngo “ Ni ibihe ngiye kureba cyane?” Ese ugiye kureba ibibi gusa biri butume umwuka unenga uzamuka? Cyangwa ugiye kureba ibyiza ndetse n’ibyo uzahora uhanze amaso?
Niba ureba ibibi uwo mwashakanye akora ndetse ukaba buri gihe urebana ijisho rigaya, bizangiriza uko ugaragara. Ntuzigera utanga ubutumwa bukwiriye. Ntuzigera ushaka kugira ibyo ukorana na we. Ibi bizakugiraho ingaruka mu nguni z’ubuzima bwawe bwose.
Nyuma y’ibyo byose, iyo dukunda kunenga, dutangira gutongana no gukabya tukaremereza n’utuntu duto. Iki gihe ni bwo dutangira kuvuga ko hakaranzwe igi ritari ryo. “ Urabona ntujya ujugunya imyanda”, “ Nta mwanya ujya umpa” “Buri gihe uza mu gicuku”
Naje kubona ko abantu bishimira kuvugwa neza kurusha kuvugwa nabi. Igihe uzaba wumva ko umugabo wawe agira icyoakora, aho kugira ngo utongane uvuga ngo “ Wa munebwe we.
Ni ryari uzatunganya ubusitani bwacu?” ahubwo vuga uti “ Nigeze nkubwira ko iyo uri hariya usukura ubusitani uba usa neza mu by’ukuri? ” Cyangwa se umubwire “ Iyo mbonye ibituza byawe mu ishati n’icyuya gitemba mu isura yawe, uba uri mwiza, uteye ubwuzu.”
Umushimagiza gutyo, buri gihe azajya abikora. Abantu bishimira kuvugwa neza kurusha kuvugwa nabi.
Iyo buri gihe turi kuvuga ibibi, dukwiye kubona ko ikibazo atari uwo twashakanye. Si ikibazo cy’ivyo turimo, ahubwo ni ikibazo dufite.
Hariho umugore n’umugore bimukiye ahantu. Umunsi umwe, bari kurya mu gitondo, umugore arungurutse mu idirishya abona umuturanyi wabo ari kwanika imyenda yari amaze gufura ku mugozi kugira ngo yume. Yabonye imyenda isa nabi, yapfubye.
Abwira umugabo we ati “ Uriya muturanyi ntazi gufura. Imyenda ye ntiza neza. Ndibaza niba yaba yakoresheje isabune zabugenewe.” Buri munsi uyu mugore yasubiragamo aya magambo. Ati “ Sinibaza ko yareka abo mu murayngo we bambara iriya myenda isa nabi, yapfubye.”
Nyuma y’ibyumweru bitari bike, yarebye mu idirishya abona imyenda ya myenda y’umuturanyi, ifuze neza, ni myiza nk’uko bikwiriye. Yaratunguwe, ahamagara umugabo we, aramubwira ati “ Mugabo nkunda ngwino urebe”
Wa mugore noneho yamenye gufura: “Ndibaza noneho icyabaye” Umugabo yaramwenyuye, aramubwira ati “ mukundwa, nabyutse kare mu gitondo noza amadirishya yacu.”
Ikibazo si uko umuturanyi yari atazi gufura. Ikibazo ni uko ikirahuri yareberagamo cyari cyanduye. Ibyo yabonaga byose yabireberaga mu kintu cyanduye. Ibi ni kimwe no mu gihe mu rushako rwacu kubona ko umuturanyi yafuze nabi bizaterwa ahanini n’uko idirishya tureberamo risukuye.
Uku ni ko ibyanditswe bivuga “ Ku batunganye, ibintu byose biratunganye. Niba utajya ubona ibintu bitunganye igihe ugenda mu muhanda, ahubwo ukabona akavuyo k’imodoka nyinshi, ahari imirimo y’ubwubatsi n’ibinogo, nta bwiza ubona. Ukabona aho umuhanda wakobaguritse, aho kubona amazu meza.
Niba utajya ubona ibintu byiza bikorwa n’uwo mwashakanye ahubwo ukibonera ibyo akora nabi gusa, inama nakugira ni ugusukura ikirahuri cyawe. Uwo mwashakanye nta kibazo afite, ni ikibazo kikurimo ubwawe.
Niba ufite ibibazo kuri iyi ngingo, nagushishikariza gukora urutonde rw’ibyo uwo mwashakanye akora ukumva urabikunze. Andukura ibyo akora neza. Ashobora kutaba intyoza mu kuvuga ariko akaba azi gukora. Icyo gishyire ku rutonde.
Ashobora kugira intege nke runaka, ariko ni umubyeyi w’agatangaza. Ni umuhanga, azi ubwenge. Icyo reba aho ucyandika. Buri gihe icyo ukimubonemo. Tangira kureba ku byiza agira.
Ugomba kugira ibyo uhindura. Tangira uyu munsi kwishimira ibyiza by’uwo mwashakanye no kudaha agaciro intege nke ze. Nubikora gutyo, urugo rwanyu ruzuzura amahoro, ubumwe n’urukundo. Uzabona Imana iha umugisha urushako rwanyu mu buryo bw’agatangaza.
Imana ibahe umugisha!
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
Tanga igitekerezo