Banki y’Isi yahagaritse igice cy’inkunga ya miliyoni 150 z’amadolari yagenewe kwagura parike y’igihugu mu majyepfo ya Tanzaniya, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko uwatanze inguzanyo yakiriye ibirego by’ubwicanyi no kwirukanwa kw’abantu mu byabo n’abarinzi ba pariki mu mwaka ushize.
Abatanze ibirego babiri batatangajwe bashinje abashinzwe umutekano muri parike y’igihugu ya Ruaha ubwicanyi ndengakamere, kunyereza abantu, kwirukanwa mu byabo, iyicarubozo ndetse no gufatira inka byakorewe abaturage baho, nk’uko bitangazwa na Banki y’Isi.
Umuvugizi yagize ati: "Banki y’Isi ihangayikishijwe cyane n’ibirego by’ihohoterwa n’akarengane bijyanye n’umushinga ... muri Tanzaniya". "Twahisemo rero guhagarika kurekura andi mafaranga ako kanya."
Umuvugizi wa Guverinoma, Mobhare Matinyi, yatangaje ko ibirego ari ibinyoma ariko kandi ko guverinoma iri gukora iperereza "kugira ngo harebwe niba hari imyitwarire mibi yaranzwe n’abakozi kugira ngo ifate ingamba zikwiye".
Yavuze ko igice cya nyuma cy’inguzanyo cyahagaritswe kingana na miliyoni 25 z’amadolari nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Gahunda nyinshi za guverinoma ya Tanzaniya zo kwagura ubukerarugendo zagiye zinengwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, harimo no mu majyaruguru y’igihugu aho ibihumbi n’ibihumbi by’Aba Maasai birukanwe mu butaka gakondo.
Raporo y’umwaka ushize y’ikigo cya Oakland Institute, gikorera muri California, yashinje abarinda parike ya Ruaha ihohotera rishingiye ku gitsina, anavuga ko abaturage bo muri Tanzaniya bari kwishyura ikiguzi cyo kwinjiza amafaranga y’ubukerarugendo hitwajwe kurengera ibidukikije.
Guverinoma ivuga ko kwagura urwego rw’ubukerarugendo ari urufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu kandi ko yatanze ingurane ikwiye ku bantu birukanwe mu ngo zabo.
Tanga igitekerezo