Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe umukino wa kabiri na Bugesera ihise ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Kuri uyu wa kabiri hari hakomeje imikino yo kwishyura mu gikombe cy’amahoro, Rayon Sports yari yasuye Bugesera FC yari yarayitsinze mu mukino ubanza, igitego 1-0.
Uyu mukino watangiye Rayon Sports ishaka gutungurana gusa abakinnyi ba Bugesera FC bahagarara neza ntbakinjizwa igitego.
Igice cya Mbere cyaranzwe no gushaka igitego ku ruhande rwa Rayon Sports gusa ntacyo yabonye.
Rayon Sport yatunguwe no gutsindwa igitego mu minota ya mbere y’igice cya Kabiri, ni igitego cyatsinzwe na Stephen Bonney ku munota wa 50.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kwanga.
Umukino waje kurangira ari igitego kimwe cya Bugesera FC ku busa bwa Rayon Sports bituma ihita igera ku mukino wa nyuma n’ibitego bibiri ku busa ku ku n’umukino ubanza bari batsindiye kimwe kuri Kigali Pele Stadium.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:
Khadime Ndiaye
Nsabimana Aimable
Mugisha Francois
Kanamugire Roger
Ishimwe Ganijuru Elie
Muhire Kevin
Serumogo Ali
Ngendagimana
Eric Bbaale Charles
Iraguha Hadji
Tuyisenge Arsene
Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga:
Niyongira Patience
Ani Elijah
Stephen Bonney
Ntakirutimana Theotime
Niyomukiza Faustin
Kaneza Augustin
Nshimirimama David
Ssentongo Farouk
Dukundane Pacifique
Tuyihimbaze Gilbert
Dushimimana Olivier
Tanga igitekerezo