Amakuru y’uko ibintu byifashe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru iherereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ahakomeje intambara hagati ya M23 n’igisirikare cya Leta y’icyo gihugu gifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo SADC, Ingabo z’Uburundi, Inyeshyamba za FDLR, WAZALENDO n’abacanshuro.
Uko ibintu byifashe kugeza kuri uyu wa 15 Mata 2024:
1. Icyumweru kirihiritse Perezida w’icyo gihugu ataraboneka
Kuva ku wa 07 Mata 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yaburiwe irengero. Byabanje gutangazwa ko uyu yaba yaragiriye uruzinduko mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma y’amasaha make uwo munsi ibyo biterwa urwatsi n’umuvugizi wa Perezidansi, Tina Salama watangaje ko perezida ari mu ruzinduko rw’ingirakamaro ku gihugu ariko ntiyavuga aho yarukoreye.
Andi makuru yavuze ko uyu yaba yarerekeje i Burayi mu gihugu cy’Ububiligi ndetse hari n’abemeza ko indege ye na n’ubu iparitse aho mu Bubiligi, hari n’abavuga ko ngo perezida yaba arwariye muri icyo gihugu ariko nabyo ukuri kwabyo ntikwizerwa.
Abandi bo bemeza ko yaba yaragiye mu biruhuko mu rwego rwo gushyira ubwenge ku gihe biturutse ku kuba ingamba zose yagiye afata mu kurwanya umutwe wa M23 zaratsinzwe none kuri ubu uwo mutwe ukaba ubura gato ngo wigarurire intara yose ya Kivu ya Ruguru.
2. Umutekano muke ukomeje kwiyongera i Goma
Guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata ibintu byarushijeho kuba bibi mu mujyi wa Goma, hari abavuga ko ubuzima bw’umuntu wese uri muri Goma bubarirwa ku ntoki kuko umuntu aramuka atizeye kwirirwa n’uwiriwe ntabe yizeye kuramuka.
Ibi bibazo by’umutekano muke biragaragarira mu mirambo y’abantu ya hato na hato itoragurwa umunsi ku munsi hirya no hino mu duce two muri uyu mujyi wa Goma, amakuru akavuga ko bari kwicwa n’insoresore za WAZALENDO zigamije kubambura utwabo. Umwe mu basesenguzi yagize ati “Kugira amafaranga uri i Goma bisobanuye ko ugomba kwicwa, kugira umugore mwiza nabyo birakwicisha, kuba uri i Goma ugomba kuba utizeye kuramuka.”
Byasabye ko ubutegetsi bufata icyemezo cy’uko nta murwanyi wa WAZALENDO wemerewe gutemberana intwaro muri Goma gusa bamwe bakemeza ko ibyo bidashoboka, hari n’abasabye ko abagaragara muri ubu bugizi bwa nabi bahanishwa kwicwa kugira ngo bitange isomo ku bandi babyishoramo.
Abandi basesenguzi bakemeza ko ibintu i Goma byarushijeho kumera nabi kuva aho umutwe wa M23 utangiriye gusuhuza abatuye uwo mujyi ubereka ko ushaka kuwufata aho ngo byateye ubwoba aba WAZALENDO n’ingabo za Leta kubera kwikanga gutsindwa.
Ni mu gihe ariko M23 yo yasabye abatuye Goma guhaguruka bakamagana ibikorwa bibi bya Leta na WAZALENDO, ababikurikiranira hafi bakemeza ko ubwo busabe bwa M23 bunagamije kumenya niba abaturage b’i Goma bifuza ko hafatwa n’uyu mutwe ukababohora.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari imyigaragambyo yari iri kubera mu gace kitwa ‘Turunga’ aho urubyiruko rwaho rwafungishije amabuye umuhanda mu rwego rwo kwamagana ubwicanyi bukomeje kugaragara muri Goma. Umuhanda bafunze ni uwa Kilijiwe – 3 etoiles, ni muri teritwari ya Nyiragongo.
#RDC 🇨🇩 : dans le territoire de #Nyiragongo au nord de la ville de Goma à Turunga, la tension monte petit à petit. Les jeunes en colère sont entrain de barricader des axes routiers à Kilijiwe-3 etoiles.
Ils dennoncent la montee de l'insecurite dans cette partie du territoire de pic.twitter.com/z93rQKBysN
— Daniel Michombero /Batubenga (@michombero) April 15, 2024
3. Imirwano ya hato na hato irakomeje muri Masisi
Mu gace ka Sake, by’umwihariko mu misozi ikikije uyu mujyi haracyumvikana gukozanyaho kwa hato na hato hagati ya M23 n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije na ba bafatanyabikorwa bazo.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano ikomeye yari iri ahitwa Nyamubingwa muri gurupoma ya Mupfunyi Shanga naho ho muri Masisi.
Abasesenguzi bakavuga ko iyi mirwano ahanini itangizwa na Leta mu rwego rwo gukomeza gushimashimaho ngo irebe ko yabasha gutsimbura abarwanyi ba M23 byibuze kuri umwe mu mihanda yose yagaruriraga umujyi wa Goma kuri ubu yafunzwe.
4. Patrick Muyaya yapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Minisitiri ushinzwe itumanaho muri DRC, Patrick Muyaya yakoresheje imvugo ipfobya ndetse itavuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ari kwamamaza ikiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’Igihugu, RTNC.
Muyaya yavuze ko ikiganiro cyahawe inyito ivuga ngo “Imyaka 30 irahagije” ngo kikaba cyagarukaga ku nkomoko ya jenoside aho ngo “Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bishwe urw’agashingaguro.” Iyi akaba ari imvugo ipfobya kuko ukuri kuzwi ndetse kwanemejwe n’umuryango mpuzamahanga ni uko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
#RDC : « 30 ans ça suffit ! »
Raconter notre version de l’histoire après 30 ans de malheur et de desolation, consequence du genocide rwandais.
Suivez ce soir 21h00 sur la @rtncofficielle1, la première emission de la serie « 30 ans ça suffit ! » qui va porter sur les origines pic.twitter.com/ExjVuEug2z
— Patrick Muyaya (@PatrickMuyaya) April 14, 2024
5. Karidinali Fridolin Ambongo yasuzuguriwe ku kibuga cy’indege
Karidinali Ambongo wari ugiye i Roma yisanze yangiwe kwicara mu ntebe y’abanyacyubahiro ubwo yari ageze mu ndege. Amakuru avuga ko mu buryo butunguranye uyu Musenyeri umaze iminsi ataripfana mu kwamagana imigirire ya Leta yabujijwe kwicara muri uwo mwanya yoherezwa mu byicaro bya rusange mu ndege.
Abanyapolitike batandukanye barimo na Martin Fayulu bamaganye iyi migirire y’ababishinzwe. Ntacyo abakoze icyo gikorwa bari batangaza ku cyabateye gukora uko.
Musenyeri Ambongo aherutse gutangaza ko impamvu abantu benshi bagenda bava ku gushyigikira Leta ari uko ari Leta yimitse ubugizi bwa nabi n’amacakubiri. Ibyo byaje byiyongera kandi ku kuba kiliziya ayobora yo muri Congo yaramaganye ibyavuye mu matora yo mu Ukoboza 2023 yashyize Tshisekedi ku ntebe y’umukuru wa DRC.
Je suis indigne du traitement degradant reserve à Son Éminence le Cardinal Fridolin Ambongo par les agents des services de l'aeroport international de N'Djili. Personne ne peut empêcher le Cardinal de denoncer les maux qui rongent notre pays. C'est l'une de ses missions pic.twitter.com/Ijo7xdZ9sm
— Martin Fayulu (@MartinFayulu) April 15, 2024
Tanga igitekerezo