Muri Mozambike, ibihumbi by’abaturage bahunze intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru, kubera ibitero by’ibyihebe byingeye gukaza umurego. . Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa guverinoma, Filimao Suaze, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri i Maputo.
Nk’uko Filimao Suaze abitangaza ngo byibuze imiryango 14.270 yageze mu ntara ituranye ya Nampula n’ahandi, kubera ko abarwanyi bafitanye isano na Leta ya Kisilamu bahagabye igitero. Abahunga baturuka mu bice bya Macomia, Chiure, Mecufi, Mocimboa da Praia na Muidumbe .
Mu cyumweru gishize, Perezida Filipe Nyusi yemeje ko hari abaturage barikuva mu byabo.Gusa Perezida ntiyemera ko ako gace kari mu kaga, avuga ko Leta igafite kose kandi ikurikirana ibiba.
Mu byumweru bibiri bishize, imirwano yingeye kwaduka yadutse mu majyaruguru ya Mozambike, nk’uko raporo z’umuryango w’abibumbye zibivuga zemeza ko umubare w’abavuye mubyabo wavuye urenga 71.681 hagati ya 22 Ukuboza2023 na 25 Gashyantare 2024.
Ibitero bya ba Jihadiste bimaze guteza impfu z’abantu bagera ku 5.000 kandi abagera kuri miliyoni bahatiwe guhunga ingo zabo.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo