Abaturage muri Chad baramukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu kuri uyu wa mbere nyuma y’inzibacyuho yari imaze imyaka itatu,uhereye muri 2021 igihe Idriss Déby wahoze ari perezida yicwaga.
Mu bakandida icumi bahanganye, bagomba gutorwamo Perezida, harimo umuhungu wa Idrissa Déby, Mahamat Idriss Déby Itno, wafashe ubutegetsi nyuma y’uko inyeshyamba zirashe zikica se ubwo yari ku murongo w’urugamba.
Amatora yagombaga kuba mu Kwakira 2022, ariko Itno yahisemo kongera igihe, amatora ashyirwa kuri uyu wa mbere taliki 6 Gicurasi 2024. Icyo cyemezo cyateje imyigaragambyo inzego zishinzwe umutekano zihitana abantu benshi.
Mu bahanganye cyane na Debby Itno, harimo minisitiri w’intebe Succès Masra wo mu ishyaka rya Les Transformateurs ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Yakunzwe cyane n’urubyiruko nyuma y’uko avuye mu rwego rw’ukungu akaba umunyapolitiki.
Gusa abasesenguzi bavuga ko hari ugushidikanya ku bijyanye n’aya matora kuko ngo hashobora kwibwa amajwi.
Tanga igitekerezo