Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 28 Mutarama 2021 rwategetse Genesis Communication LTD-City Radio (City Radio) kwishyura abanyamakuru batanu yirukanye, amafaranga y’u Rwanda (rwf) 16,225,000 arimo ibirarane by’imishahara n’indishyi.
Ni nyuma y’aho iki gitangazamakuru gitsindiwe urubanza rwaburanishwaga mu mizi aba banyamakuru (Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, Rurangwa Gaston uzwi nka Skizzy, Habimana Bonaventure, Muragijemariya Juventine na Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy) bakiregagamo kubambura no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Inkuru z’urubanza rw’aba banyamakuru na City Radio:
- https://bwiza.com/?Oswakim-n-abanyamakuru-bagenzi-be-barinubira-itinzwa-ry-urubanza-baregamo-City
- https://bwiza.com/?Ruracyageretse-hagati-ya-Oswa-Kim-na-bagenzi-be-barega-City-Radio-kubambura
Uru rukiko rwategetse ko Oswakim yishyurwa 8,500,000 rwf, Skizzy yishyurwe 2,400,000 rwf, Habimana yishyurwe 1,440,000 rwf, Muragijemariya yishyurwe 1,680,000 rwf naho Ndahiro Valens Papy yishyurwe 1,105,000 rwf.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwategetse City Radio guha aba banyamakuru bose 1,000,000 rwf y’igihembo cya Avoka n’ikurikiranarubanza, n’100,000 rwf (ibihumbi 20 kuri buri wese) buri munyamakuru yatanzeho ingwate n’igarama.
Ku bijyanye n’imisanzu y’ubwizigame, City Radio yategetswe kugana ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) ikabarisha imisanzu itatangiye aba banyamakuru, hanyuma ikayishyura.
Aba banyamakuru bose birukanwe mu mwaka w’2018, kuva muri Nyakanga. Ubwo bashakaga kurenganurwa, bitabaje Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Nyarugenge, ahamagaza City Radio inshuro ebyiri ntiyamwitaba, abaha uburenganzira bwo kwitabaza urukiko.
Batangiye kurega City Radio mu rukiko kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2019 kugeza kuri uyu wa 28 Mutarama 2021 ubwo uru rubanza rwari rukiri mu rukiko, aho bemeza ko kuba rwari rugeze iki gihe rutararangira ari uko habayemo uburyo bwo kurutinza, bakabyita ‘tekiniki’.
Muri iyi mikirize y’urubanza, bigaragara ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagabanyije amafaranga aba banyamakuru baregeye hafi mo kabiri kuko ayo baregeraga arenga 30,000,000 rwf. Bavuga ko bategereje amakuru arambuye y’urukiko abereka ibyashingiweho mu kwemeza aya 16,225,000 rwf nk’uko Oswakim yabitangarije BWIZA, agira ati: "Dutegereje amakuru arambuye ngo turebe ingingo zagendeweho. Igikuru ariko ni uko twatsinze."
2 Ibitekerezo
Kamanzi Kuwa 29/01/21
Urukiko rwagaragaje ubunyamwuga rutanga ubutabera kubarengana
Subiza ⇾beth Kuwa 29/01/21
Uyu munyamakuru wambaye Linete / Amataratara ni umunyarwanda (Gaston) muzatubwire mbona isura ye iteye ubwoba...
Subiza ⇾Kuwa 30/01/21
Nukuntu sha arumwana mwiza skizzy , ubu akora muri skol
Subiza ⇾Moise Kuwa 31/01/21
Ariko se nkawe Beth, imitekerereze yawf yo ni iy’i Rwanda? uwo yaba we wese se,icyangombwa si uko akorera igihugu! Nk’ibyo rwose mwagiye mubireka
Subiza ⇾Tanga igitekerezo