U Rwanda rugiye kohereza Abapolisi muri Repubulika ya Centrafrica mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA.
Mbere yo guhaguruka i Kigali bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano, wabasabye gusohoza neza ubutumwa no kurangwa n’indangagaciro.
DIGP Vincent Sano yasabye abapolisi 460 bagiye kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzakomeza kugendera ku ndangagaciro z’u Rwanda barangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga, gukorera hamwe ndetse no kubahana mu byo bazaba bakora byose.
Izindi Nkuru Bijyanye
Isangize abandi
Tanga igitekerezo