Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘MONUSCO’, zafunze ibirindiro byazo bya Bunyakiri byari biherereye mu gace ka Kalehe gaherereye mu Majyaruguru ya Kivu ya Ruguru.
Ibi birindiro byafunzwe bihabwa igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC). Ibi byabaye ejo ku wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024.
Ikigo cya Bunyakiri kibaye ibirindiro bya gatatu byafunzwe byiyongereye ku bindi biherutse gufungwa taliki 28 Gashyantare 2024, biherereye muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ibyafunzwe muri Mata muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe na guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago wari uyoboye uyu muhango, yavuze ko kwimurira iki kigo cya Bunyakiri mu maboko y’Ingabo za DRC, ngo bihamya ko ubushobozi bw’izi ngabo bwo kubungabunga umutekano muri kariya gace k’Amajyepfo.
Muri Gashyantare ibirindiro bya MONUSCO i Kamanyola byabarizwagamo ingabo za Pakisitani byarafunzwe bihabwa igipolisi cy’igihugu cya Kongo, nk’integuza yo kuba Monusco nta gihe kinini isigaranye muri RDC.
Nyuma y’iminsi mike, ku ya 9 Mata, nabwo ibirindiro by’izi ngabo byabarizwagamo abasirikare b’Abashinwa nacyo cyafunzwe gihabwa FARDC.
Tanga igitekerezo