Mutambuka Derrick wamenyekanye nka Dj Dizzo yasubije umukobwa wamwohereje amagambo y’urwango bishingiye ku bihe byatambutse ubwo uyu musore yagarukwaga mu bitangazamakuru ko asigaje iminsi 90 yo kubaho nk’uko yari yabibwiwe n’abaganga.
Dj Dizzo yabwiwe n’abaganga ko asigaje iminsi mike yo kubaho kubera indwara ya Cancer gusa iyo minsi yaje gushira ntiyapfa nk’uko abaganga bari barabimubwiye.
Akimenya ko asigaje iminsi mike yo kubaho, Dj Dizzo wabaga hanze y’u Rwanda yifuje gusoreza ubuzima bwe mu gihugu cyamwibarutse gusa ntabushobozi yari afite bwo gutaha.
Binyuze mu nshuti n’abagiraneza bitanze, uyu musore yateranyirijwe amafaranga aza kugaruka mu Rwanda muri Nyakanga 2022.
Yageze mu Rwanda maze abantu bategereza ko iminsi 90 yahawe n’abaganga yashira gusa Imana yakomeje kumutiza ubuzima ntiyapfa ubwo iyo minsi yashiraga.
Nyuma y’iyo minsi 90 bamwe mu bamuhaye amafaranga batangiye kumushinja ubwambuzi no kubeshya ko arwaye ndetse yenda no gupfa, aho bavugaga ko yabatekeye imitwe kugira ngo atahe aza mu Rwanda kuko i Burayi bari bamwirukanye azira ibyahaha byo gusambanya undi ku gahato aho yanabifungiwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umwe mu bakoresha Instagram witwa Louse, yagiyeho yandika amagambo atuka uyu musore, ibintu byatumye na we amwiseguraho ko kuba atarapfuye nk’uko byari byemejwe n’abaganga ari ubushake bw’Imana.
Uyu mukobwa yanditse amagambo amubwira ko amwanga ndetse ko maze asa nk’umupfu uvuye mu irimbi. Ibi yabyanditse ku ifoto uyu musore yari amaze gushyira ku rukuta rwe.
Nyuma yo kubona ibyo, Dj Dizzo yasubije uwo mukobwa agira ati: "Nukuri ku Imana niba wowe cyangwa umuntu uri mu gatsiko katishimiye y’uko ndiho ndakwinginze mubabarire. Ntabwo ntanga ubuzima kandi ntabwo ari njye wemeza igihe nzitaba Imana. Umbabarire niba wari wizeye y’uko mu mezi 3 (iminsi 90) nzaba napfuye ariko wabaza Imana impamvu bitabaye."
Uyu musore akunzwe kwibasirwa n’abatari bake batemera ko yigeze ahabwa iminsi 90 yo kubaho byarangiza iyo minsi ikarenga none imyaka akaba igiye kuba ibiri abibwiwe.
1 Ibitekerezo
Fifi Kuwa 30/04/24
Ahubwo se uyu we uvuga gutya hari "guaranty " afite ku rupfu? Isi ntisakaye nawe yanyagirwa kandi ibuye rimeneka urwondo rugisukuma.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo