Ni kenshi uzasanga abasore babiri cyangwa benshi bicaye ahantu bateraniye ku mukobwa umwe bazi, bagaruka ku mico ye n’imiterere y’umubiri we, uretse amashuri yize, akazi akora n’ibyo atunze uzasanga bigarukira ku kibuno afite kinini cyangwa gito, amaso atereka, ibirenge bye bibi cyangwa byiza, intoki zihanda cyangwa zinyerera n’ibindi.
10.Ibirenge: Burya abagabo bakunda kwitegereza cyane ibirenge, ni nayo mpamvu uzasanga igitsinagore kita kuri buri kantu kose. Ni kenshi uzasanga abagore basize amarangi ku nzara, bakunda kwambara inkweto zigaragaza ibirenge byabo byose kuko baba bazi ko hari icyo bivuze ku bagabo, ikirenze kuri ibyo hakaba n’abakunda kwitegereza agatsinsino kuko hari abavuga ko gafitanye isano no kugira amavangingo kw’abagore.
9. Intoki: Intoki z’umukobwa zikurura abagabo. Ibi uzakunda kubibona akenshi umukobwa akoze ku mugabo cyangwa amusuhuje akamuhereza ikiganza, hari ubwo akigumana akumva atamurekura bitewe n’uburyo zoroshye cyane.
8. Inda: Uko inda y’umukobwa iteye nabyo biri mu bintu bikurura abagabo. Hari abakobwa baba bafite mu nda hato bakunze kwita munda 0, hakaba n’abafite mu nda hanini hakunze no kugaragaraho imihiro benshi bita ibinyenyanza, rero abagabo bose ntabwo bakunda bimwe.
7. Amaguru: Amaguru nayo aza mu bikurura abagabo bitewe n’uko ateye. Hari amaguru agaragara nk’afite imbaraga ashobora no kugira imbwana, n’andi yorohereye bakunze kwita amaguru y’ibitesi.
6. Umusatsi: Hari abavuga ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi. Abagabo bakunze na none gukururwa n’imisatsi y’abagore ni nayo mpamvu akenshi uzasanga umugabo asaba umugore we gukoresha umusatsi we bitewe n’ibyifuzo bye.
5. Amaso: Amaso y’umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, ku buryo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka. Ibi bishimangizwa n’uko iyo umukobwa aterekeye umugabo amaso bigaragara akenshi nk’igikorwa cy’urukundo amufitiye.
4. Iminwa :Bitewe n’uburyo iminwa y’umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti, hari n’abagabo bareba iminwa y’umukobwa bagahita banatekereza ku miterere y’igitsina cye.
3. Amabere: Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru kuburyo n’iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n’umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere. Ni nayo mpamvu uzasanga abagore benshi bambara imyenda igaragaza amabere bakunze kwita “Sexy” mu rwego rwo kwigarurira imitima y’abagabo.
2. Ikibuno: Nyuma yo kureba isura y’umukobwa, umusore cyangwa umugabo nta handi ahita areba uretse ku Kibuno. Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n’uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n’imiterere yacyo. Ni nayo mpamvu uzasanga abakobwa benshi bambara amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo ahambira cyane ikibuno cyabo ngo kibashe kugaragara.
1.Isura: Mbere na mbere abasore benshi babanza kukureba isura ibindi bikaza nyuma, ese iyi nkumi ni inzobe, ni igikara, ni imibiri yombi, ibi iyo amaze gushima atangira nibwo atangira kumva ashishikajwe no kumenyana na we atarareba hasi uko ateye, imico ye n’ibindi.
1 Ibitekerezo
gideon Kuwa 14/12/19
muzanduhe imbuto
Subiza ⇾Tanga igitekerezo