Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ari mu bwami bwa Jordanie aho yagiriye uruzinduko rw’akazi.
Igisirikare cy’u Rwanda kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa X yahoze yitwa cyatangaje ko Gen Mubarakh n’itsinda ry’intumwa ayoboye kuri uyu wa Mbere bakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Jordanie (JAF), bakirwa n’Umugaba Mukuru wazo, Major General Yousef Huneiti.
Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi baganiriye uko "RDF na JAF barushaho gushimangira ubufatanye".
Uruzinduko rwa Gen Mubarakh Muganga muri Jordanie ruje rukurikira urwo uwahoze ari Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Jean Bosco Kazura yahagiriye mu Ukuboza 2020.
Icyo gihe na bwo we na Gen Huneiti baganiriye ku mikoranire ndetse n’ubufatanye hagati ya RDF na JAF.
Ni ubufatanye bumaze igihe kuko u Rwanda rusanzwe rwohereza muri Jordanie abanyeshuri bo kuhiga ibya gisirikare.
Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye imikoranire no mu zindi nzego zitandukanye, by’umwihariko dipolomasi.
Muri Mutarama uyu mwaka umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Jordanie yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, rusiga agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Ni uruzinduko rwasize kandi u Rwanda na Jordanie bisinyanye amasezerano y’ubufatanye arimo n’agamije kwirinda ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bisoreshwa kabiri.
Hasinywe kandi ay’ubufatanye mu by’ubuzima n’ubuvuzi, ubukungu n’ubucuruzi n’ajyanye no guteza imbere ubuhinzi.
Tanga igitekerezo