Mbanje kubaramutsa mu izina rya Yesu Kristo umwami wacu,
SHALOM
Partner, Twese mu imibereho yacu, tugenda duhura n’ ibintu biza mu ubuzima bwacu biturwanya.Tugenda duhura n’ ibibazo bijyanye n’ ubuzima bwacu( Health issuers) Ibibazo bijyanye n’ amafranga dukenera buri munsi kugira ngo tubashe kubaho ( Financial challenges) Tugenda duhura n’ ibibazo bijyanye n’ amarangamutima yacu ( Emotional hurts) ndetse tukagenda n’ ibabazo biterwa n’ abantu baduhemukira.
Uyu munsi kwandikiye iyi ibaruwa ngira ngo mbashe ku gukomeza mu inzira yokongera ku kwibutsa amwe mu masomo Imana yabashije kutwigisha mu masemina agiye atandukanye yo mu mezi arangiye dutangiye uyu murimo w’ Ivugabutumwa butumwa udaheza umuntu wese uko ari. Inyigisho zose twabonye zari zifite intego yo kugira ngo tubashe gushikama muri ibyo bibazo navuze haruguru bitewe n’ Ukwizera gukomeye buri wese yagombaga gukura muri izo nyigisho.
Inyigisho zagiye zitwereka ko Imana idukunda kandi imigambi yayo igihe cyose aba ariyo kutugirira neza, kandi ko buri wese ari mu masezerano y’ Imana agenda akura mu Inyigisho asoma, gusoma Bibliya ndetse no kuvugishwa n’ Imana. Ayo masezerano akatwereka ko dushobora guhagarara dukomeye mu ibibazo duhuye nabyo kandi bikarangira tubonye intsinzi.
Nkaba kandi mboneyeho gushimira abantu bagaragaje ukwizera gukomeye ndetse no kumvira icyo umwuka w’ Imana ubabwira bigatuma bakira ibitangaza by’ Imana ndetse bakanareka imigambi bari bafite itajyanye n’ ubushake bw’ Imana.Cyane cyane nkaba nshimira Umumama wambagaye ejo kubijyanye nibyo umwuka w’ Imana ari kuvuga maze agafata umwanzuro wo mu ubushake bw’ Imana.
Niba uhanganye n’ ibibazo bijyanye n’ amafranga kano kanya, Hagarara kandi wumva ufite izindi mbaraga zidasanzwe ziri gusunikwa n’ ukwizera maze uvuge uti” Imana izampa ibintu byose nkeneye bijyanye n’ ubutunzi bwayo kandi biyiheshe icyubahiro.
( abafilipi 4:19)
Mu igihe uhanganye n’ ikibazo cy’ uburwayi cyangwa uwawe ukunda urwaye hagarara ku amaguru abiri maze utangaze uvuga uti” IMANA IRANKIJIJE” ( 1 Petero 2:24) Mu igihe uzaba uhanganye n’ ikibazo cy’ uko Satani ari ku kwiba amahoro n’ umunezero byawe, Guam mu umutekano wawe maze urangurure uvuga uti” Imana izabika amahoro yanjye kuko ndayizera” ( Yesaya 26:3)
Nshuti y’ Imana iyubaka ko igihe cyose Imana ihagarara aharengeye kugira ngo ihagarike ibyo bibazo, atari ukubana nabyo ubyihanganira gusa ahubwo kubihagarika maze ukabona intsinzi.Tukaba tukwandikiye iyi baruwa tugira ngo tube twagufasha nabwo muri ibyo bintu muhanganye nabyo uyu mwanya uri gusoma iyi baruwa.
Bitashoboka ko uri kubona ko ari “INSHOBOKABLE “ariko ndagira nkubwiye ko Imana yawe ari “SHOBOKABLE” Kuberako Imana yacu ibishoboye inyuze ku ikiraro yubatse muri iyi nzira y’ inyigisho mbagezaho buri munsi ndetse no munzira y’ amasengesho mbafasha kugirango mubashe kuba mu ubushake bw’ Imana. Akaba ariyo mpamvu yongeye kumpa iyindi Seminar ngomba kubagezaho guhera ku umunsi w’ ejo semina ijyanye ni kumenya ubushaka bw’ Imana kuri wowe. Kandi nkaba ntazi igihe iyo Seminar izarangirira kugeza igihe uzabasha gusobanukirwa n’ ubushaka bw’ Imana yacu.
Bityo n’ umara kusobanukirwa n’ ubushaka bwayo bizatima Imana irushaho ku kwitaho mu ibijyanye n’Imigisha yawe igufitiye, Ku ibijyanye no kwigarurira umutima wayo bityo ukaba uhiriwe imbere yayo maze gutabarwa kwawe bikakorwa mu uburyo bwihuse. Urakoze kuba wemeye gukoresha umwanya wawe usoma iyi baruwa. Imana iguhe Umugisha, Njyewe nabo dukorana turagukunda kandi twizera ko Inyigisho tubagezaho hamwe n’ amasengesho tubafasha Imana igomba kwigaragaza mu ubuzima bwawe.
Murakoze, kubwo gusobanukirwa ndetse no kuzitaririra iyo Seminar izatangira ejo kandi tukaba twizeye ko muzatumira n’ abandi benshi maze twese tukazahererwa umugisha hamwe bityo ubuzima bwacu bugahinduka birushijeho.Hagarara hamwe n’ Intsinzi ivuye ku Imana yawe. Amen
Iyi nkuru muyitegurirwa kandi mukayigezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
estachenib@yahoo.com
+14128718098(WhatsApp)
Tanga igitekerezo