Igisirikare cya Uganda cyakajije imyiteguro igihugu by’umwihariko uburengerazuba bwa Uganda bivugwa ko bwaba bugiye guterwa n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF ngo n’indi mitwe bikorana.
Umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, aherutse gutangaza ko hari abanzi bari gutegura gutera Uganda ariko bagomba kwitegura kuzagirwa ivu.
Yakomeje avuga ko nta watsinda Uganda avuga ko ari “Igihugu cy’Imana.”
Lt Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni akaba yarahoze ayobora umutwe ushinzwe kumurinda, ko abanzi ba Uganda bazahura n’ “Umunsi Mubi” nibagerageza kubangamira umutekano w’igihugu.
Kuva ubwo, ikinyamakuru Chimpreports, kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bivugwaho gukorera ubutasi bw’iki gihugu mu mugambi wo gukomeza kwibasira u Rwanda, kivuga ko hatangiye kugaragara amakuru agaragaza ko u Rwanda rukomeje kurunda abasirikare muri Kivu y’Amajyepfo no muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu burasirazuba bwa Congo.
Ngo biravugwa ko ibi bice birimo ingabo z’u Rwanda, zimwe muri zo zambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo kandi ziri ku mupaka wa Uganda. Aha koko niba aya makuru ari ukuri umuntu akaba yakwibaza impamvu Uganda idashinja n’Igisirikare cya Congo, FARDC, gushaka kuyitera, kuko ukurikije ibi wumva ko Igisirikare cy’u Rwanda cyaba gikorana n’icya Congo mu gushaka gutera Uganda!
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyohereje abasirikare benshi hafi y’umupaka wa Uganda bias nko kwitegura intambara.
Mu minsi ishize nibwo ibirindiro by’abarwanyi ba RNC, mu burasirazuba bwa Congo byagabweho igitero mu gikorwa cy’ingabo za Congo, FARDC, bamwe bemeza ko ingabo z’u Rwanda zagize uruhare muri iki gikorwa ariko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeza ko ari igikorwa cy’ingabo zayo gusa kandi gikomeje ku mitwe yose yitwara gisirikare, nk’uko byaje kugaragara ku iyicwa ry’uwari umugaba mukuru wa FDLR, Lt. Gen. Sylvestre Mudacumura.
Iki kinyamakuru ariko cyo gikomeje gushimangira ko ndetse u Rwanda rwarekeye abasirikare 10,000 mu burasirazuba bwa Congo, ikindi kintu cyakagombye gutuma Uganda ishinashinja ubutegetsi bwa Congo ariko igakomeza gushinja u Rwanda gusa.
Uganda rero irakomeza kuvuga ko u Rwanda rufite ibirindiro ahitegeye imijyi ya Kasese, Bundibugyo na Fort Portal, Kabale na Kisoro.
Ese koko ni u Rwanda rushaka gutera Uganda cyangwa ni Uganda yitegura gutera u Rwanda?
Iyi nkuru ikomeza igaragaza ko impamvu u Rwanda rwohereza abasirikare muri Congo ari uko ruzi ko rutabasha guhangana na Uganda mu ntambara yemewe n’amategeko.
Baratanga urugero rw’uko Kigali iherereye mu isaha imwe uvuye ku mupaka wa Gatuna uri mu modoka, kubw’ibyo ukaba uri ahantu ushobora kuraswaho n’ibitwaro bya Uganda.
U Rwanda rukaba ngo rwarahisemo Congo (bakomeje kugaragaza nk’igihugu kitagira umuyobozi, ubuyobozi, abaturage mbese ikindi gihugu cyakoreramo icyo gishatse ) kuko RDF yabona ubwinyagamburiro mu gihe u Rwanda rwaba rugiye mu ntambara na Uganda.
Muri Kamena 2019 ariko, Perezida Kagame yavuze ko atabona u Rwanda rwarwana na Uganda kuko “ntekereza ko Uganda yumva neza ikiguzi cyabyo”.
Umuvugizi w’ingabo wa Uganda, Brig. Richard Karemire we yijeje ko igihugu kirinzwe kandi gitekanye UPDF yiteguye gukomeza kukirinda.
Abajijwe niba abaturanyi ba Uganda baba bari n’imitwe yitwaje intwaro, yasubije agira ati: Niba bari kubikora, bazi neza impamvu. Inshingano zacu ni ukurinda ubutaka bwacu”.
Yongeyeho ko Uganda ikomeje gukorana bya hafi n’inzego zashyizweho zo gusangira ubutasi mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’imitwe mibi mu Congo
Brig. Karemire kandi yakomoje ku nama iherutse kuba hagati y’Umugaba w’ingabo wungirije wa UPDF, Lt. Gen. Wilson Mbasu Mbadi na Komanda wa Monusco, Lt. Gen. Elias Rodrigues Martin Filho, aho bemarnyirije kongera imikoranire mu rwego rwo kurandura ADF.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, akaba aherutse kuvuga ko muri Uganda hakomeje poropaganda zigamije kwibasira u Rwanda ahanini zinyuzwa mu itangazamakuru rya leta nk’iherutse gutambuka mu kinyamakuru The New Vision ivuga kuri Rwigema.
Ibi bije mu gihe intumwa z’u Rwanda zenda guhura n’iza Uganda, aho byari biteganyijwe guhurira i Kampala nyuma y’iminsi 30 ubwo bahuriraga mu nama ya mbere i Kigali kuwa 16 Nzeri 2019, mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi nk’uko byagiyemeje mu myanzuro y’Amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com abazwa kuri gahunda yo gukomereza ibiganiro kuri iyi gahunda muri Uganda yavuze ko “I Kampala twiteguye kujyayo gukomeza inzira z’ibiganiro; ariko Uganda haribyo yarenzeho”.
Kimwe mu byo u Rwanda rushinja Uganda kurengaho, harimo ingingo yo kubuza ibinyamakuru gusebanya, aho ikinyamakuru cya Leta ya Uganda na none cyasebeje Umukuru w’igihugu cy’uRwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko yahuriye n’umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Uganda Dr.Kiiza Besigye muri Amerika kandi ari ibihuha.
Tanga igitekerezo