Ibisigazwa bya misile byaguye mu Mujyi wa Kharkiv wo muri Ukraine ku itariki ya 2 Mutarama byavuye kuri misile ya ballistique yo muri Koreya ya Ruguru.
Ibyo ni ibyatangajwe muri raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugenzura ibihano yashyikirijwe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano Reuters yabashije kubonaho kuri uyu wa Mbere itariki 29 Mata.
Icyo gihe, ubushinjacyaha bwaho bweretse itangazamakuru ibice bya misile, berekana ko bishobora kuba byaraturutse kuri misile yatanzwe na Koreya ya Ruguru.
Muri raporo, abagenzuzi banzuye bavuga ko ibisigazwa byavuye kuri misile ya Hwasong-11 kandi ko binyuranyije n’ibihano (embergo) byo kugura no kugurisha intwaro Loni yafatiye Koreya ya Ruguru kuva mu 2006 kubera misile ballistique za yo na gahunda yay o yo gucura intwaro kirimbuzi.
Muri raporo yabo, abagenzuzi bavuga ko "batashoboye kumenya mu bwigenge aho misile yarasiwe, cyangwa yararashwe na nde."
Raporo ivuga ko amakuru ajyanye n’icyerekezo misile yanyuzemo yatanzwe na Ukraine, yerekana ko misile yarasiwe mu Burusiya.
Abahagarariye u Burusiya na Koreya ya Ruguru mu Muryango w’Abibumbye i New York ntabwo bahise busubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
Amerika n’abandi bashinje Koreya ya Ruguru koherereza intwaro u Burusiya zo gukoresha mu ntambara yabwo muri Ukraine, yagabyeho igitero mu myaka ibiri ishize.
Ibihugu byombi byahakanye ibyo biregwa.
Umwaka ushize ariko byasezeranye gukomeza umubano wabyo mu bya gisirikare.
Tanga igitekerezo