Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bwatangiye kwandika abantu bose bifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’aba ofisiye bato.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda,
- Kuba abishaka,
- Kuba byibura atarengeje imyaka 30 y’amavuko
- Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza (Ao)
- Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,
- Kuba afite ubuzima buzira umuze,
- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,
- Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.
Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw , fotokopi y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi. Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere. Gutanga ibyangombwa bizarangira taliki ya 29 Gicurasi 2016
Bikorewe I Kigali Kuwa 18/ 05/2016
YAHAYA KAMUNUGA
ACP
Komiseri Ushinzwe Abakozi
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
mico kennedy Kuwa 27/02/20
Ndifuza kwiga murikaminuza ya police musanze 2020-2021
Subiza ⇾Tanga igitekerezo