Perezida Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yemeje ishyirwaho ry’Icyiciro cy’Ingabo zishinzwe ibijyanye n’Ubuzima anashyiraho ubuyobozi bwazo.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Major General Dr. Ephrem Rurangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe ari we wagizwe Umugaba wa ziriya ngabo.
Rivuga kandi ko Col Dr John Nkuriyehe yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brig General, ahita anagirwa Umugaba Wungirije w’Ingabo zishinzwe iby’ubuzima.
Mu zindi mpinduka ni uko ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi yagizwe Brig Gen Dr Jean Paul Bitega, mu gihe Col Dr Eugene Ngoga we yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général n’inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare.
Col Dr Chrysostome Kagimbana yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier Général n’inshingano zo kuba Umuyobozi w’ibikorwa remezo bitanga serivisi z’ubuzima ku rwego rw’akarere, Col Dr Eric Seruyange we agirwa ushinzwe Ubuvuzi rusange no gukurikirana ikwirakwira ry’indwara.
Ni mu gihe Lt Col Leon Ruvugabigwi yagizwe Umuyobozi ushinzwe imiti n’ibikoresho.
Impinduka Umukuru w’Igihugu yakoze kandi zasize Lt Col Dr Vincent Sugira agizwe ushinzwe amahugurwa, ubushakashatsi no guhanga ibishya na ho Brig Gen Franco Rutagengwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Col Lambert Sendegeya yagizwe ushinzwe Ishami ry’Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka (J1) na ho Col Faustin Nsanzabera agirwa ushinzwe itumanaho rya gisirikare (J6).
Col Ignace Tuyisenge we yagizwe ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire (Military Police), Col Pacifique Kabanda agirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare na ho Col Seraphine Nyirasafari agirwa Umuyobozi ushinzwe ubufatatanye bwa gisirikare n’imikoranire n’inzego za gisivile.
Ni mu gihe Lt Col Eugène Ruzibiza yagizwe Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 309 mu gisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Joseph Ngirinshuti agirwa ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’intwaro za gisirikare na ho Lt Col Jean De Dieu Kayinamura agirwa Umuyobozi Mukuru wa Loyal Trust Company Ltd.
Tanga igitekerezo