Kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda (UR) yari igizwe na Koleji esheshatu(6), ubu umushinga w’itegeko uteganya ko, izaba igizwe na za Koleji zirindwi (7). Ni nyuma yo gusaba ko Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM) izagabanywamo amashuri abiri (2) ari yo; Koleji ry’Ubuhinzi n’Amashyamba hamwe na Koleji y’ubuvuzi n’ubumenyi bw’amatungo (College of Veterinary and animal sciences).
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Werurwe 2024, nibwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda n’ugenga Politekinike y’u Rwanda.
Uyu mushinga w’itegeko ugaragaza kandi ukagena aho buri koleji iherereye kugira ngo hirindwe
kwimuka bitari ngombwa. Byongeye kandi, Koleji eshatu (3) zizaba mu kigo kimwe (Huye Campus). Buri Koleji yo muri Huye Campus izaba ifite Umuyobozi umwe gusa, hanyuma iyo campus ikazaba ifite umuyobozi witwa Resident Pricipal uzaba ushinzwe abakozi n’imari mu gihe izindi Koleji, buri imwe izaba ifte Umuyobozi
n’Umuyobozi wungirije.
Umushinga w’itegeko rishya ugena intego, inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere bya Kaminuza y’u Rwanda.
Mu 2013, ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho. Ni icyemezo cyafashwe biturutse mu guhuza ibyahoze ari amashuri makuru ya Leta arindwi hagamijwe guteza imbere ireme ry’Uburezi no kunoza imicungire myiza y’umutungo Leta yayashyiragamo.
Icyicaro cya UR kiri mu Mujyi wa Kigali ariko gishobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda igihe bibaye ngombwa, byemejwe n’iteka rya Minisitiri w’Intebe.
UR yashizweho biturutse mu guhuza ibyahoze ari amashuri makuru ya Leta arindwi (7) hagamijwe guteza imbere ireme ry’Uburezi no kunoza imicungire myiza y’umutungo Leta yashyiraga muri ayo mashuri. Mu mwaka wa 2021, hatowe kandi Itegeko N° 010/2021 of 16/02/2021 rigena imitunganyirize y’Uburezi. Umutwe wa kane w’iri tegeko kuva ku ingo ya 93 kugeza k’iyi 108 hateganywa uburyo bw’imiyoborere n’imikorere by’ishuri rikuru kugira ngo rishobore kugera ku nshingano zaryo.
Mu rwego rwo kunoza imiyoborere n’imicungire ya Kaminuza y’u Rwanda no kubihuza n’ibiteganywa n’Itegeko rigena imitunganyirize y’Uburezi ryavuzwe, hashizweho itsinda ry’impuguke kugira risuzume mu buryo bwimbitse bimwe mu bibazo bijyanye na: imyigire n’imyigishirize, imiyoborere n’inzego bya UR, imari, ibikorwaremezo, imicungire y’umutungo, ndetse n’ubuzima bw’abanyeshuri.
Nyuma yo gusesengura ibyo bibazo binyuze mu gusura Koleji n’ibigo byose bishamikiye kuri UR, itsinda ryatanze ibyifuzo byingenzi byafasha mu kunoza imiyoborere n’imikorere ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse no kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko rigenga imitunganyirize y’Uburezi. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’inzego za Leta bireba yateguye Umushinga w’Itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda ushyikirizwa kandi wemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27/02/2024.
Amavugurura akenewe nakorwa izaba igizwe na koleji zirindwi, zirimo Koleji Nderabarezi ikorera mu Karere ka Kayonza; Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga [Nyarugenge]; Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage [Huye]; Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu [Huye]; Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima [Huye]; Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo [Nyagatare]; Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiryo izaba ikorera mu Karere ka Musanze.
Tanga igitekerezo