Imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryacyeye yatumye imodoka itwara indembe yo ku bitaro bya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi irara mu isayo, nyuma yo kuyigwamo.
Iyi mbangukiragutabara yafashwe mu isayo ubwo yari yagiye gutwara umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kabuga.
Amakuru avuga ko ubwo yari igeze ahantu hazamuka hitwa ku Kabasare yananiwe kuhazamuka, biba ngombwa ko ijya guca mu murenge wa Runda.
Aha rero yaje kugera ahantu huzuye amazi menshi ifatwamo.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Théogene yatangaje ko iyi mbangukiragutabara yamaze amasaha 9 mu isayo kuko bageze ubwo biyambaza Breakdown ivuye i Kigali.
Ati: "Twabanje gukuramo abarwayi babiri duhamagaza indi ibajyana mu Bitaro bya Remera Rukoma kubera ko bari bamerewe nabi.”
Uyu muyobozi yavuze ko yaguye mu isayo saa saba zijoro, gusa ikaba yavanwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Dr Jaribu avuga ko amazi yinjiye muri moteri y’imbangukiragutabara bakaba bagiye kuyijyana mu igaraji kugira ngo ikorwe.
Tanga igitekerezo