Nyuma yuko abagana akarere ka Karongi bakomeje gutaka ko babangamiwe ni amabandi yari yarigize kagarara akubita, agakomeretsa ndetse akambura abaturage mu mirenge Bwishyura na Rubengera, nk’uko Bwiza.com yabibagejejeho mu nkuru yabanje, kuri ubu amakuru ahari avuga ko abarenga 20 bamaze gutabwa muri yombi.
Muri aba bamaze gutabwa muri yombi bo mu murenge wa Bwishyura, umwana muri bo afite imyaka 13 mu gihe umukuru afite imyaka 19, mu gihe muri iri tsinda ry’izi nsoresore zazengereje abaturage zibambura abandi zikabakomeretsa harimo n’umugabo w’imyaka 30.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba yatangarije Bwiza.com ko abafashwe batanu muri bo bajyanwe mu kigo gitwarwamo abantu by’igihe gito (Transit center), abandi bagasubizwa mu miryango.
Ati “Twafashe 11 bari barazengereje abaturage, higanjemo abakomoka mu tugari twa Kiniha na Nyarusazi, abenshi bakaba bagaragara cyane kuwa gatanu ku munsi w’isoko bagenzwa no kwambura abariremye.”
Akomeza avuga ko nubwo bamaze gufata 11 ikibazo kitakemutse burundu, kuko bakomeje gukangara, agasaba abaturage gukomeza guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo abo babonye batangirwe amakuru bafatwe bataragira abo bambura.
Muri aya mabandi yafashwe atandatu arengeje imyaka 17 y’ubukure niyo yajyanywe muri Transit center ya Tongati, mu gihe abafite munsi yiyo myaka ababyeyi baganirijwe bagacyeburwa, ubundi bagasabwa gusubiza abana mu miryango.
Mu mukwabu wabereye mu murenge wa Rubengera wo gufata amabandi yazengereje abaturage, hafashwe abasaga 13 kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera.
Munshuro zose twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure ntibyadukundiye.
Tanga igitekerezo