Amezi abaye 13 ba Rushingwangerero bo mu karere ka Karongi bemerewe Moto zo z’inyoroshyangendo no kubafasha gutanga serivisi inoze kandi yihuse ariko iyo uganiriye nabo bakubwira ko amaso yaheze mu kirere.
Iyo uganiriye na ba Rushingwangerero bo muri aka karere bakubwira ko bibabaza , kuko batiyumvisha impamvu ubuyobozi bw’akarere kabo kabigiyemo biguru ntege, mu gihe babona abo ku turere twa Nyamasheke na Rubavu muri iyi ntara Moto bafashe zaborohereje akazi.
Bakubwira ko tariki 04 Mata 2023 bakoranye inama n’Ubuyobozi ngo babone izi nyorishyangendo ariko ko amaso bo yaheze mu kirere.
Kuri iyo tariki kandi, aka karere kabinyujije ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter kashyizeho ubutumwa bugira buti "Mu rwego rwo gufasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Imirenge y’Akarere ka Karongi kubona Inyoroshyangendo mu kazi kabo, uyu munsi habaye inama yabahuje n’Ubuyobozi bw’Akarere, Banki na Sosiyete zicuruza moto, banirebera imiterere yazo."
Umwe muri ba Rushingwangerero wo mu murenge wa Bwishyura waganiriye na Bwiza.com muri iki cyumweru dusoje yadusabye ko twababariza Ubuyobozi icyadindije umushinga wo kubaha Inyoroshyangendo.
Ati "Bisa nk’aho ubuyobozi bwabigiyemo biguru ntege, kuko ahandi ubuyobozi bwabigiyemo birihuta, na moto zigiye gusaza ariko twebwe amaso yaheze mu kirere, mwazatubariza ubuyobozi."
Mu nshuro zose twagerageje guhamagara Umuyobozi w’akarere ka Karongi ntibyadukundiye, kuko terefone ye wayihamagaraga igahita isimbuka, akaba ari kenshi uyu muyobozi yagiye atungwa agatoki ni abanyamakuru batandukanye ko iyo afite numero yawe akuboloka.
Uretse aba ba Rushingwangerero bo mu karere ka Karongi batarahabwa inyoroshyangendo, ni abo mu karere ka Rutsiro nabo ntibarazibona aho batumwe za Carte joune za Moto basanganwe zishaje, kugira ngo akarere kazabashe kubaha udufaranga two kujya bashyiramo Amavuta nk’uko Umuyobozi w’akarere Kayitesi Dative aherutse kubitangariza Umunyamakuru wa Bwiza.
Kuwa 28 Ukuboza 2022, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasuraga abayobozi bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ba gitifu b’utugari bamubwiye ko mu bituma abaturage batabona serivise ku gihe harimo no kuba ba gitifu badafite inyoroshyangendo.
1 Ibitekerezo
Mparambo Kuwa 02/05/24
Aho gusezeranya ibinyoma iryo sezerano ntityabaho.
Subiza ⇾Ni nko guhiga uwo utazigera uhigura.
Tanga igitekerezo