Umusore uri mu kigero cy’imyaka 21, wamenyekanye ku izina rya Eric wari waturutse mu karere ka Rutsiro yarohamiye mu kiyaga cya Kivu, mu karere ka Karongi arapfa.
Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 19 Mata 2024 atanzwe na bagenzi be bari bajyanye koga.
Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko uyu musore yakomokaga mu murenge wa Mukura, akaba yarohamiye mu mudugudu wa Gisayo, akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura.
Umurambo wa nyakwigendera warohowe na Polisi isahami ryo mu mazi, nk’Uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. (Superitendenti) Karekezi Twizere Bonavanture yabitangarije Bwiza.com.
Ati “Yamenyekanye ku izina rya Eric, akaba yarohamye ubwo yarimo yoga mu kiyaga cya Kivu na bagenzi be ari nabo batanze amakuru, Polisi yo mu mazi niyo yarohoye umurambo wa nyakwigendera.”
SP. Karekezi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kujya koga mu kiyaga nta mwambaro wabugenewe bafite (Life Jacket), kabone nubwo baba bazi koga.
Ati “Kabone nubwo waba uzi koga ku bw’umutekano wawe ukwiriye kwambara umwambaro wabugenewe, cyane ko nta muhanga w’amazi ubaho, hari ubwo wajya koga ukajya kure ugafatwa n’imbwa bigatuma urohama ugatakaza ubuzima.”
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibuye, gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Mu ntangiriro za Werurwe mu murenge wa Rubengera, uhana imbibi na Bwishyura nabwo undi musore wo mu kigero cy’imyaka 23, yaherukaga kurohama mu kiyaga cya Kivu arapfa.
Tanga igitekerezo