Mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigina akagari ka Ruhanga, habereye ibyiswe ibitangaza by’Imana, ariko nyamara nyuma ababibonye baza kwemeza ko bishobora kuba byari ibikabyo by’amasengesho. Bamwe bizeye ko bakize uburwayi nyuma yo gusengerwa, abandi bakaba bari bahanze amaso tombora gusa.
Igiterane cy’ivugabutumwa cyabaye guhera tariki ya 07 kugeza ku ya 10 Werurwe 2024. Ni igiterane cyari kirimo abantu benshi basaga ibihumbi. Ubwitabire bunini cyane bwagizwemo uruhare na tombora y’amapikipiki, telefone zigezweho, inka ndetse n’ibindi byinshi. Abitabiraga tombora basabwaga kuba bazindutse cyane.
Mu gutangiza iki giterane ku munsi wacyo wa mbere, hagaragayemo udushya twinshi. Ubwo umuvugabutumwa ukomoka muri Amerika, Dana Morey, yigishaga ijambo ry’Imana yaje kubwira abitabiriye bose ko asengera uburwayi bwose bugakira. Yasabye buri wese kwizera ubundi agakora aho afite ikibazo hose, hanyuma yo gusenga abasaba gukora ibyo batashoboraga gukora.
Uwari afite ubumuga bwo kutagenda yaje kuvanwa mu kagare ku ikubitiro ngo berekane ko Imana yamukijije. Gusa hari abamubonye mu kagare ke yagasubiyemo ndetse anagatahamo. Ubwo uyu yavanwaga mu kagare yari yicayemo, bamusabye gutanga ubuhamya maze avuga ko ikibazo yari afite ari umutwe akaba yumva yorohewemo gahoro.
Uwasemuraga ibiri kubera aho yahise amubaza niba ubumuga nabwo bwakize, ariko umugabo abivuga ahuhaho. Yagendaga adandabirana ku buryo bugaragara, gusa akagare bari bamaze ku kamukuramo bagashyira mu kirere ngo buri wese akabone. Byaje gutungura benshi ubwo yatahaga uko yaje nk’ibisanzwe. Yivugiye ko ubumuga yari abumaranye imyaka myinshi.
Abaturage babaga baturutse imihanda yose igize akarere ka Kirehe, abana bato utaretse n’ababyeyi bahetse. Mu kiganiro na BWIZA, bamwe mu baturage bivugiye ko iyo bitaba tombora ibashishikaje batari kugenda amajoro nk’ayo baraye. Hariho n’abitabiraga bizeye gusengerwa bagakira ariko bagataha uko baje bikanatuma undi munsi batitabira. Iki giterane kandi cyari kirimo abahanzi bakomeye nka Rose Muhando ukomoka muri Tanzania, amatsinda y’abaririmbyi, ndetse na Theo Bosebabireba.
Umusaza w’imyaka irenga 60, ni umuhamya w’uko yizeye ko yakize SIDA, nyamara ahubwo haciyeho iminsi ibarirwa ku ntoki, ubu burwayi bwari bumuhitanye. Ubwo bamusengeraga yari afite ibyiringiro ko agiye gukira indwara zose afite, yahagaritse gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, ibi byaje kumugwa nabi cyane. Yasubiye kwisuzumisha basanga ntiyakize ahubwo akeneye kwitabwaho bidasanzwe.
Uyu musaza yanatanze ubuhamya bw’uko ubumuga yari afite bwakize, ndetse atakigendera ku mbago, abamuzi neza bemeza ko imbago yaretse kuzigenderaho kera cyane. Ikibyemeza ni uko yari asanzwe akora akazi gatuma agenda kenshi acunga umutekano, kandi akabikora adafite imbago, ndetse byabaye mbere yo kwitabira igiterane ngo bamusengere.
Uku kutavugwaho rumwe kwatewe no kuba hari abatangaga ubuhamya bakavuga ko bakize nyamara batakize, benshi bari bafite icyizere cy’uko bari bukire, ari nabyo byagarutsweho cyane hibazwa ukuntu SIDA ishobora gusengerwa igakira burundu. Impaka zakomeje kuba nyinshi igihe umusore ugendera mu kagare yaje kugahagurutswamo bakamugendesha ngo atagwa, bikarangira agasubiyemo kugeza magingo aya.
Tanga igitekerezo