Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kivuga ko kuba ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byarazamutse ntaho bihuriye no kuba hatakiri urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na Uganda kuva muri Gashyantare 2019.
Abanyarwanda benshi bakunze gutunga agatoki iki kibazo cy’u Rwanda na Uganda kuba ku isonga mu gutuma ibiribwa nk’ibishyimbo, kawunga n’ibindi bihenda.
NISR itangaza ko ibiciro by’ibiribwa ku isoko byiyongereye ku kigero cya 6.9% mu Gushyingo kivuye kuri 4.4% mu Kwakira 2019.
Umuyobozi muri NISR, ushinzwe iby’ibarurishamibare mu by’ubukungu, Mwizerwa Jean Claude, kuri uyu wa 10 Ukuboza yavuze ko ibiciro by’ibiribwa n’iby’ibinyobwa bidasindisha byiyongere ku kigero cya 16.2% ugereranyije n’umwaka wa 2018 ariko ngo nta ruhare rw’ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda rurimo.
Yabwiye igihe/English dukesha iyi nkuru ko ukwiyongera ahanini kwaturutse ahanini ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibigori, ibishyimbo n’inyama kandi biri mu biribwa n’Abanyarwanda benshi.
Ati " Ukwiyongera kw’ibiciro ntaho guhuriye n’umubano utameze neza hagati y’u Rwanda na Uganda nk’uko byagiye bihwihwishwa. Ibishyimbo byarazamutse kandi ntibyavanwaga hanze."
Yakomeje agira ati " Ibishyimbo turya mu Rwanda ni bihingwa mu gihugu, Guhuza ukwiyongera kw’igiciro cy’ibishyimbo n’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda nta mpamvu bifite mu gihe natwe twabyoherezag hanze nka Congo. Ikindi ni uko ukwiyingera kw’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, biri no mu bindi bihugu mu Karere k’Ibiyaha Bigari. Si ikibazo cy’u Rwanda gusa. Urugero nko mu bindi bihugu byo mu karere byarabuze."
Mwizerwa avuga ko mu mpera z’umwaka umusaruro w’ibihingwa uba waragabanutse kandi abawukeneye bagenda bo batagabanuka, bigatuma ibiribwa bihenda.
NISR igaragaza ko ibiciro by’ibinyobwa bidasindisha n’itabi byazamutse kuri 17.3% mu Gushyingo 2019 ugereranyije na 9.9% muri 2018.
Ku myambaro n’inkweto, igiciro kiyongereyeho 8.3% ugereranyije na 0.5 muri 2018 mu Kwakira.
Naho ibiciro by’ibishyimbo bigisarurwa n’imboga byazamutse kuri 25.3% ugereranyije na 6.7% mu Kwakira 2018.
Mwizerwa avuga ko iki kibazo cy’izamuka by’ibiribwa ku isoko gihangayikishije kuko ubusanzwe izamuka rirenze 5% ari ikibazo gikomeye. Avuga ko hari izindi nzego ziri kwita kuri ibi bibazo ngo bikemuke.
Abaturage bakomeje gutaka inzara mu bice bitandukanye ku bwo kutabasha kwigondera ibicuruzwa by’ibanze.
1 Ibitekerezo
Alfa Kuwa 12/12/19
Muyobozi kuki ubeshya abaturage wakabaye urengera ? Kuba utabura ibyo urya ku meza yawe ntibivuze ko byera ngo de ! Ikibazo kirahari kandi abakizi barakizi ! Kuba uhakana ibyo abaturage bavuga aribo ba viva ingaruka ni ikibazo gikomeye. Iyaba imigenderanire yagarukaga twakwiruhutsa. Murakoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo