Abanyarwanda batandukanye bamaganiye kure Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga Anthony Blinken bamuhora ubutumwa butavugisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe isi yose yibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri iyi nshuro uyu muhango ubaye ku nshuro ya 30, abantu batandukanye bakemeza ko uretse gupfobya no kwanga kuvugisha ukuri bitumvikana ukuntu umutegetsi wo ku rwego nk’urwa Blinken yaba atazi inyito nyakuri y’ibyabaye mu Rwanda.
Abo barabihera ku butumwa uwo Blinken yanditse kuri X ye agira ati "Leta zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka30 hibukwa abazize Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi bose bapfuye mu minsi 100 y’ubugizi bwa nabi bw’indengakamere."
Ubu butumwa bukaba bwuzuyemo kuyobya no guca ku ruhande ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda: Kuvuga ngo abazize Jenoside ukarekera utongeyeho ko yakorewe Abatutsi, kuvuga ko abapfiriye muri Jenoside ari ibihumbi mu gihe ukuri ari uko yaguyemo abarenga miliyoni no kuvuga ko Amerika yunamiye Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi bose mu gihe bizwi ko hunamirwa abahigwaga (targeted) ari bo Abatutsi, ibyo nibyo bigaragaza ko Amerika ikifitemo kutemera ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda.
Abanyarwanda batandukanye bakoresha X basubije Blinken bagaragaje ko atari akwiye gukina ku mubyimba u Rwanda n’Abanyarwanda, bati "Ibyiza wakwicecekera aho kuvuga ubusa."
Aba banibukije uriya mutegetsi ko iyi myitwarire ye ishimangira n’ubundi iyo igihugu cye cya Amerika cyagaragaje no kuva mu gihe Jenoside yari iri kuba aho cyabuzaga abantu kwemeza ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zikomeje uku kuyobya abantu mu gihe umuryango w’Abibumbye wamaze kwemeza ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Anthony Blinken si umuntu udafite amakuru y’ibyabereye mu Rwanda kuko tariki ya 11 Kanama 2022 yari mu Rwanda ndetse yanasuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, mu butumwa yashyize ku rubuga rwe nyuma y’urwo ruzinduko bwo yari yemeje ko Jenoside yahitanye ubuzima bw’abarenga Miliyoni n’ubwo nabwo atari yigeze agaragaza ko ari Abatutsi.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron aherutse gutangaza ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, icyabuze ari ubushake bw’ibihugu cyane cyane ibikomeye kugira ngo bihagarike Jenoside.
1 Ibitekerezo
niyigaba Jean Damascene Kuwa 08/04/24
Ibi nukurengera ugafata ibintu nkana kdi ubizi nk’umuntu wasuye urwibutso ntiyakavuze gutyo , icyari kuba kiza yari kureka kugira icyo atangaza nkumuntu wahigereye kuri terrain
Subiza ⇾Tanga igitekerezo