Henry Tumukunde ni umusirikare mukuru mu gisirikare cya Uganda (UPDF) wagiye mu zabukuru, akaba yarabaye na minisitiri w’umutekano muri Guverinoma ya Uganda. Ni umwanya yashyizweho kuwa 06 Kamena 2016 awuvaho kuwa 04 Werurwe 2018, kuri ubu akaba yagarutse yiyemeje kuzahangana na Museveni mu matora yo mu 2021.
Tumukunde wize ibijyanye n’amategeko, yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi mu gisirikare, aba umukuru w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, aba komanda wa division ya 54 ya UPDF yari ifite ibirindiro muri Gulu, mu majyaruguru ya Uganda.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO) anaba umudepite uhagarariye igisirikare mu nteko hagati y’1996 na 2005.
Yavutse kuwa 28 Gashyantare 1959, avukira mu Karere ka Rukungiri, mu burengerazuba bwa Uganda. Tumukunde yize amashuri abanza kuri Bishop Stuart College Demonstration School, mbere yo gukomeza ayisumbuye kuri Kigezi College Butobere akayasoreza kuri Kibuli Secondary School.
Yakomereje kaminuza muri Kaminuza ya Makerere, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu by’amategeko mu 1981 mbere yo kujya mu ntambara yari itangijwe na NRM yamaze imyaka itanu.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire ya peteroli na gaz yahawe mu 2013 na Institute of Geneva.
Uko yinjiye mu rugamba rwa NRM
Ubwo yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, Tumukunde ngo yasangwaga muri politiki zirwanya guverinoma yari iriho, biza gutuma ajya no kwifatanya n’inyeshyamba ziyirwanya zatangiriye muri Luwero ajyanye na Maj. Gen. Mugisha Muntu na Colonel Jet Mwebaze.
Icyo gihe inzego z’umutekano za Obote ngo zamenye ko aba bashaka kujya mu ishyamba zigaba igitero ku nzu babanzaga kunyuramo mbere yo kujya mu ishyamba bivugwa ko yari iduka ryari muri Kampala.
Icyo gihe ngo Tumukunde na mugisha bigize nk’abacuruzi bo muri iryo duka barokoka akag bashoboraga guhura nako ko gukorerwa iyicarubozo no kwicwa. Intambara igitangira, ngo Tumukunde yakoreshaga imbunda ya machine gun nyuma yisanga ari umwe mu basirikare bakuru mu nyeshyamba. Numero ye mu gisirikare ni RA 0111.
Kurasirwa ku rugamba
Mu 1985, muri imwe mu ntambara zikomeye barwanye na UNLA muri Luwero, Tumukunde ngo yarashwe kenshi ku maguru. Ibikomere ngo byari bikomeye ku buryo byanakekwaga ko ashobora kutabirokoka. Ngo baje kubasha kumusohora mu gihugu ariko ajyanwa muri Kenya, ahava akomereza I London aho yavuriwe.
Ubwo bafataga ubutegtsi, Tumukunde yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major anagirwa umunyamabanga wa mbere anagirwa military attache muri Ambasade ya Uganda mu Bwongereza.
Nyuma yoherejwe kwiga ibijyanye no kuyobora ingabo n’abakozi, muri Armed Forces Command and Staff College, ahitwa jaji muri Kaduna mu gihugu cya Nigeria, aho yarangije ari umwe mu banyeshuri beza. Yasubiye muri Uganda agirwa Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu gisirikare.
Tumukunde na politiki
Mu 1994, Tumukunde yatorewe guhagarariraRubabo mu nteko ishinga amategeko, yateguye itegeko nshinga rya Uganda ryo mu 1995.
Tumukunde yaje kuzamurwa mu ntera agirwa Lt. Colonel ahita anagirwa umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi mbere yo kongera kuzamurwa mu ntera mu 1998 agirwa colonel wuzuye ahita anagirwa umukuru w’ubutasi bwa gisirikare.
Nyuma yarazamuwe agirwa Brigadier General ahita yoherezwa kuyobora division ya kane y’ingabo za UPDF yakoreraga muri Gulu. Icyo gihe intambara yari irimbanyije hagati ya UPDF n’inyeshyamba LRA (Lord Resistance Army).
Aha Tumukunde ahamaze igihe gito, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO).
Agatotsi hagati ye na Museveni
Mu 2003, nk’uko New Vision dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, Tumukunde, imbere ya Museveni na guverinoma ye, yarwanyije kuvugurura itegeko nshinga ngo hakurwemo umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe kuyobora kugirango Museveni abone amahirwe yo kwiyamamariza indi manda.
Tumukunde yavuze ko ibi bihabanye n’uburenganzira barwaniye kuzana kandi atiteguye kugira uruhare muri uyu muvuno yabonaga unyuranyije n’itegeko nshinga. Ibi ariko ntibyamuhiriye.
Nyuma yaho gato yahise ashinjwa gukoresha umwanya we mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukwirakwiza poropaganda zigamije kwangisha rubanda ubuyobozi. Icyaha cyo gukoresha nabi umwanya we cyaje guhanagurwa. Kuwa 28 Gicurasi 2005 yahatiwe gusezera mu nteko ishinga amategeko nyuma atabwa muri yombi.
Kuwa 18 mata 2013, Urukiko rwa gisirikare rwaricaye rushyira iherezo ku rubanza rwari rumaze imyaka 8 rutangaza umwanzuro warwo. Icyaha cyo gukwirakwizwa poropaganda nacyo cyarahanaguwe asigarana icyaha cy’imyitwarire mibi ya gisirikare ahabwa igihano cyo kunengwa.
Kuwa 01 Nzeri 2015, yazamuwe mu ntera agirwa Lt. Gen. nyuma ya hafi umwaka ahita asezererwa mu gisirikare, kuwa 06 kamena 2016 agirwa minisitiri w’umutekano, umwanya yabayeho kugeza mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 04 Werurwe 2018, ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya kimwe na Gen Kale Kayihura wari Umukuru w’igipolisi.
Kuva icyo gihe ntiyakunze kugaragara cyane mu ruhame ariko yongeye kugaruka vuba aha yiyegereza abaturage bo mu nzego zitandukanye, aho ku ikubitiro haketswe ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Kampala, ariko muri iki cyumweru akaza kwemeza ko azahatana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2021.
Tanga igitekerezo