Abarwanyi ba Wazalendo na FARDC kuri uyu wa mbere, 6 Gicurasi, bigambye ko birukanye M23 ku musozi wa Bitonga, ku butaka gace ka Masisi muri Kivu ya ruguru.
M23 ngo ikimara kwirukanwa, yasubiye mu yindi misozi, isa n’iyerekera muri Minova, muri Kalehe (Kivu y’Amajyepfo).
Hagati aho, Radio okapi yanatangaje aya makuru, ivuga ko ku muhanda Minova ugana Bweramana habaye agahenge nyuma y’uko habaye imirwano iremereye yahuje M23 n’imitwe iri mu kwaha kwa FARDC ku murongo w’urugamba.
Ni mu gihe mu cyumweru gishize M23 yafashe umujyi wa Rubaya n’utundi duce dutandukanye. Ni umujyi muto uri hagati mu cyaro cy’i Masisi ariko usa n’uteye imbere kandi utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana.
Kuba FARDC n’abo bafatanyije bivugwa ko birukanye aba barwanyi b’isarambwe ku musozi wa Bitonga, bikomeje gushidikanywaho kuko amakuru ahari ngo n’uko nta sasu ryigeze ryumvikana. Ikindi abasesenguzi bavuga ko Wazalendo yaba yahifotoreje kugirango igaragaze ko ariyo ifite aka gace.
Ku ruhande rwa M23 nta kintu iratangaza ku byerekeye uko kwirukanwa.
1 Ibitekerezo
makanika Kuwa 06/05/24
Sha Koko ntimwarebye imirambo Yaba silikare wazalendo yerekanye kweli,bayihavanye gusa uko byagenda kose izahabakura ibirukane Burundu ufate sud nikibuga CY kavumu
Subiza ⇾Tanga igitekerezo