Muri Mali, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta barasaba ko hashyirwaho italiki y’amatora kandi agakorwa vuba bishoboka.
Ubundi amatora yari ateganijwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Nyamara ariko mu kwezi kwa cyenda kwa 2023, umuvugizi w’ingabo ziri kubutegetsi colonel Abdoulaye Maïga yavuze ko ayo matora azigizwa inyuma kubera ibibazo bya tekiniki biri mu kuyategura.
Umuryango w’ubukungu wo muri Afrika y’Iburengerazuba CEDEAO wakunze gushyira igitutu ku bategetsi bashya ba Mali ngo bategure amatora basubize ubutegetsi abasivili. Gusa aba bakavuga ko nta mpamvu yo kubikora huti huti kuko bakeneye kubanza kugira ibintu bashyira mu buryo.
Fousseynou Ouatarra, Visi-Perezida wa Komisiyo y’ingabo y’igihugu cya Mali, avuga ko bitangaje kubona abo batavuga rumwe n’ubutegetsi basaba ko amatora yakwihutishwa ,kandi igihe amatora yabaga amashyaka babarizwamo atigeze abona umwanya mu butegetsi kuko atabonye amajwi yari yitezweho n’abaturage ngo atange ibisubizo ku bibazo byari bimaze igihe bitegerejwe n’abaturage.
Mu gihe amashyaka n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari muri ibyo, Ubuyobozi bwa Mali bwahagaritse ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki. Umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’amashyaka ya politiki na Abdoulaye Maiga tariki 10 Mata 2025.
Abdoulaye Maiga yavuze ko ari umwanzuro wafashwe kugira ngo habungabungwe ituze rusange ry’abaturage. Ntabwo havuzwe icyo ibikorwa by’amashyaka byari bibangamiyeho ituze rusange.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo