Mbere y’uko ikipe ya Police FC icakirana na Bugesera FC bagomba guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, biravugwa ko hari bamwe mu bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru w’u Rwanda bari kugerageza gushyira akaboko kabo muri uyu mukino mu rwego rwo kugena uko uzarangira.
Ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi ni bwo Police FC isesurana na Bugesera FC, ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino amakipe yombi azahuriramo, mu gihe mu cyumweru gishize yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wasize ikipe ya Polisi y’u Rwanda itsinzwe n’iyo mu Bugesera ibitego 2-1.
Mu gihe habura amasaha make ngo amakipe yombi yongere gutana mu mitwe, biravugwa ko hari umugambi mubisha [cyangwa wa mwanda Umukuru w’Igihugu akunze kuvuga ko uba mu mupira w’amaguru] wamaze gucurwa mu rwego rwo gufasha Police FC kwegukana iki gikombe.
Abakomeje kuvugwa muri iyi ’match Fixing’ bayobowe n’uwitwa Nduwayezu Emmanuel uzwi nka Emmy Fire usanzwe ashinzwe gushakira isoko abakinnyi n’abatoza batandukanye baba muri shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mugabo asanzwe afite abakinnyi mu makipe ya Bugesera FC na Police FC, ndetse n’ikipe ya Etoile de l’Est kugeza ubu iri mu makipe ari kurwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri afitemo batandatu ndetse n’abatoza babiri.
Inkuru dukesha umunyamakuru Sam Karenzi ni uko uyu mugabo mu masezerano afite harimo iry’uko Police FC igomba gutwara igikombe cya shampiyona ndetse n’iryo gufasha Etoile de l’Est kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ni Emmy Fire nyuma y’igice cya mbere cy’umukino Police FC yatsinzwemo na Bugesera FC mu cyumweru gishize ngo wahuye n’abayobozi bakuru b’iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda barimo CP Munyambo Bruce uyiyobora na ACP (Rtd) Rangira Bosco usanzwe ari umuyobozi wayo wungirije, akababwira ati: "Nimuhumure n’iyo mutatsinda uyu mukino, igikombe muzagitwara".
Amakuru avuga ko uyu mugabo na Police FC basanzwe bafitanye gahunda y’uko mu mwaka utaha w’imikino azagurisha iyi kipe abakinnyi, ndetse byaba ngombwa akanayizanira n’abatoza.
Mu bamaze iminsi bagarukwaho harimo rutahizamu Ani Elijah, rutahizamu ufite ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda usanzwe akinira Bugesera FC.
Ubundi kuri gahunda ni uko abakinnyi Emmy Fire yagurishije Bugesera FC bagomba korohereza Police FC bakayifasha gutwara Igikombe cy’Amahoro, gusa iyi kipe na yo ikazorohereza Etoile de l’Est bazahurira mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona na yo ikayiha amanota atatu ashobora kuyifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ni Etoile inganya na Bugesera FC idafitanye umubano mwiza na Nduwayezu amanota 28, gusa zombi zikaba zigifite ibyago byo kumanuka mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona isozwe.
Emmy Fire yananiwe kunyomozwa ibimuvugwaho
Bwana Nduwayezu uvugwa mu mugambi wo kugambanira Bugesera FC mu nyungu za Police FC, yabwiye Fine FM ko igitutu ari ho kitagomba kubuza Police FC cyangwa Etoile de l’Est uburenganzira bwazo.
Uyu mugabo yemeyeye koko ko Police FC ikina na Bugesera FC yahuye n’abayobozi bayo bakagirana ibiganiro, ndetse akababwira ko yifuza ko batsinda iriya kipe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Yemeye kandi ko yahuye na Meya Mutabazi Richard wa Bugesera FC akamubwira ko aho kugira ngo Bugesera FC igire "ibyishimo by’umunsi umwe byo gutwara igikombe cy’amahoro" ikamanuka, byaba byiza itagitwaye ariko ikaguma mu cyiciro cya mbere.
Ni Emmy Fire kandi ngo wabwiye Meya Mutabazi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ko "Bugesera ntikwiye gutwara igikombe cy’amahoro kuko ntacyo yakimaza".
Uyu mugabo ubwo umunyamakuru Karenzi yamubazaga niba ku byo amushinja amubeshyera yahisemo kuruca ararumira.
Amakuru kuri ubu avuga ko Bugesera FC yafashe icyemezo cyo kudakinisha abakinnyi yagurishijwe na Emmy Fire umukino uzayihuza na Police FC, mu rwego rwo kwirinda ko bayigambanira.
Tanga igitekerezo