Ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Mubarakh Muganga wari Maj Gen amugira Lt Gen.
Gen Muganga uretse kuba yarazamuwe mu ntera, yanahinduriwe imirimo avanwa ku nshingano zo kuba Umuyobozi w’Ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba, agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Ipeti rya Lieutenant General (Lt Gen) Muganga usanzwe ari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC yahawe, riza ku mwanya wa kabiri mu mapeti akomeye mu gisirikare cy’u Rwanda.
Iri peti mu busanzwe rirangwa n’inyenyeri eshatu, ikimenyetso cy’inkota ebyiri zisobekeranye ndetse n’ikirangantego cy’igihugu.
Lt Gen riri munsi y’ipeti rya General (Gen) rirangwa n’inyenyeri enye, ndetse rikaba hejuru y’irya Major General (Maj Gen) rirangwa n’inyenyeri ebyiri.
Lt Gen Mubarakh Muganga yabaye umusirikare wa kane mu bakiri mu gisirikare cy’u Rwanda ufite ririya peti, nyuma y’uko Lt Gen Jacques Musemakweli na we wari urifite yitabye Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Abandi basirikare ba RDF bafite ipeti rya Lt Gen
1. Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi
Lt Gen Mupenzi w’imyaka 53 y’amavuko, kuri ubu ni Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.
Ni inshingano yahawe ejo ku wa Gatanu asimbuye Maj Gen Emmanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Lt Gen Laurent Mupenzi uretse kuba afite ubunararibonye mu gisirikare amazemo imyaka irenga 30, anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bya sirikare.
Mupenzi yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare, irimo kuba nk’umuyobozi wa Batayo, uwa Brigade ndetse n’uwa Diviziyo.
Gen Mupenzi kandi yayoboye amashuri atandukanye ya gisirikare, yitabira amasomo n’imyitozo mu bihugu bitandukanye ndetse anaba Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani ndetse no muri Sudani y’Amajyepfo.
2. Lt Gen Charles Kayonga
Lt Gen Kayonga yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bushinwa kugeza muri 2019, mbere yo gusimburwa na James Kimonyo.
Gen Kayonga w’imyaka 59 y’amavuko, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda, irimo no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Kayonga afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu byerekeye ubugeni yakuye muri Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda, mbere yo gukomereza amasomo yerekeye ibya gisirikare muri U.S. Army Command and General Staff College, i Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas.
3. Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi
Lt Gen Kamanzi w’imyaka 57 y’amavuko, kuri ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Burusiya, inshingano yahawe ku wa 29 Ugushyingo 2019.
Ni inshingano nyuma y’izindi zitandukanye yagiye akora, zirimo kuba Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ndetse no kuba Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zari i Darfur.
Gen Kamanzi kandi yabaye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ayobora Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda ndetse n’indi mirimo itandukanye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo