Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo akaba na minisitiri w’itangazamakuru, Jolino Makelele avuga ko igihugu cye cyiteguye guhangana n’uwo ari wese yaba ibihugu by’amahanga cyangwa umutwe witwaje intwaro wagambirira gucamo ibice iki gihugu.
Minisitiri Makelele we yavuze ko ibi ari nk’inzozi ari ko haramutse hagize uhirahira akabigerageza, igihugu cye cyiteguye guhangana na we mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Aganira na BBC, yagize ati: "Icya mbere navuga ni uko gucamo ibice Congo bivuze ko hari igice cyayomorwaho hakoreshejwe imbaraga. Ni inzira zitandukanye zumvikanweho ku rwego mpuzamahanga kandi ibihugu bituranyi bitandukanye bikaba ari ibinyamuryango by’ayo mahanga. Sinshobora gutekereza na gato ko haba hari umugambi nk’uwo. Dufite ubushake buhamye bwo guhangana n’igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo gucamo igihugu cyacu byaba ari ibihugu bituranyi cyangwa umutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose,"
Yakomeje agira ati: "Twarabigaragaje mu bikorwa byacu bya gisirikare mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro nka ADF na FDLR ndetse ndetse n’indi. Ntabwo rwose Congo izakangwa n’umutwe uwo ari wose cyangwa igihugu runaka.
Ku byatangajwe n’utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin fayulu ko Leta iyobowe na Felix Tshisekedi, yaba ishyigikiye uyu mugambi, Minisitiri Makelele yabiteye utwatsi.
Ati: "Icyo navuga gusa ni uko byaba ari ubushishozi buke ku bantu bageze ku myanya ikomeye mu gihugu kuvuga gutyo. N’ubwo bishobora gukurura amarangamutima y’abavandimwe bacu bababaye bari mu burasirazuba bwa Congo, abantu bakwiye kumenya ko kuyobora igihugu ntaho bihuriye no kwiyamamaza."
Uyu muminisitiri yashimangiye ko azi neza ko abashaka gucamo ibice Congo bidashobora kubahira.
Ati: "Nta kimenyetso mfite ko igihugu cyacu cyakwigarurirwa ku kigero cya 50% bivuye ku mugambi waba watekererejwe mu mahanga. Byavuzwe ko Kabila ngo uyu mugambi yawugejeje kuri 50% noneho ngo Tshisekedi akaba yaraje kuwurangiza. Ibyo ni inzozi ubirebeye no mu rwego rw’imibare. Nta gace ndabona ka Congo kigaruriwe n’ibihugu bituranyi n’ubwo hari inyeshyamba imbere mu gihugu."
Uyu muyobozi kandi yahakanye amakuru avuga ko hari Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, bajyanwa gutuzwa mu burasirazuba bwa Congo. Guhakana kwe agushingira ku kuba ntawerekana aho aba baturage binjiriye, aho batuye n’umupaka binjiriyeho muri Congo.
Umugambi wo gucamo ibice Congo bivugwa ko wavuzwe kuva kera ku buryo haba hashize imyaka irenga 6, wongeye kuburwa na Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu mu mpera z’Ukuboza 2019, avuga ko hari gutegurwa imyigaragambyo y’amahoro ibyamagana iraba kuri uyu wa 17 Mutarama 2020. Ijambo rya Fayulu ryunzwemo n’abarimo Cardinal Fridolin Ambongo, igisirikare cy’igihugu, umuhanzi Koffi Olomide na bamwe mu bayobozi bo mu ntara za Kivu zombi na Maniema bamaze kurema umutwe ugamije kuburizamo uyu mugambi, bise ’Simama Kivu Movement’.
Byavuzwe ko waba uri inyuma y’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, USA, Ububiligi n’Ubufaransa gusa ku ruhande rw’u Rwanda, ubuyobozi butangaza ko nta ruhare iki gihugu cyaba gifite muri uwo mugambi gusa ibindi bihugu ntacyo biratangaza.
Tanga igitekerezo