Kapiteni wa Rayon Sports, Kevin Muhire, yemeje ko umukino wa nyuma w’umunsi wa 30 bazakina na Kiyovu Sports ku wa gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi uzaba umukino we wa nyuma muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda winjiye muri Murera mu Kwakira 2023 ku masezerano y’igihe gito, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’ikipe yo hanze y’u Rwanda kandi ko yiteguye kuva muri iyi kipe ubwo shampiyona iraba irangiye.
Aganira na Radio&TV 10, Kevin Muhire yemeje ko agiye kuva muri Rayon Sports, aho yagize ati: "Sinzagumana na Rayon Sports; Nzakina umukino wanjye wa nyuma muri iyi kipe kuri uyu wa gatandatu."
Ku bijyanye n’aho azahita yerekeza, Kevin yagize ati: "Hari ikipe yo hanze y’u Rwanda twamaze kumvikana (ntabwo yayitangaje)."
Kugeza ubu Kevin Muhire yamaze gusezera kuri Rayon Sports akazabishimangira ku wa Gatandatu mu mukino we wa nyuma muri iyi kipe.
Kevin Muhire yagarutse muri Rayon Sports ku nshuro ya Gatatu mu Kwakira 2023 nyuma yo gutandukana na Yarmouk SC yo muri Koweti.
Tanga igitekerezo