Mukankusi Charlotte wahoze wahoze mu mutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yahishuye ko umunyemari Ayabatwa Tribert ’Rujugiro’ yigeze kubaha arenga Frw miliyoni 300 yo kubafasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ariko bikarangira Kayumba Nyamwasa uwuyoboye ayariye yose.
Ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Rujugiro yapfuye azize urupfu rutunguranye.
Muri 2010 ni bwo uyu mukambwe wakoreraga ubucuruzi bwiganjemo ubw’itabi n’amazu mu bihugu bitandukanye bya Afurika yahunze u Rwanda, nyuma y’aho Leta yarwo igenda imushinja gutera inkunga umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa imaze igihe igambiriye gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Rujugiro ku ruhande rwe yigeze guhakana kugirana imikoranire n’uyu mutwe.
Mukankusi wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde mbere yo guhunga u Rwanda, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rwa Ayabatwa yagaragaje nk’"umuntu mwiza cyane".
Uyu wahoze akuriye dipolomasi muri NRC asa n’ushimangira ibyagaragazwaga na Leta y’u Rwanda, yavuze ko Rujugiro yigeze guha uriya mutwe $ 300,000 (ubu ni Frw miliyoni 385) nk’inkunga yo kuwufasha kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa bikarangira Kayumba Nyamwasa ayariye uwumwe.
Yavuze ko byatewe n’"inda nini" isanzwe iranga uyu mugabo no kuba abagize opozisiyo nyarwanda basanzwe ari "ibigoryi".
Yagize ati: "Nababajwe n’upfu rwa Muzehe Rujugiro. Uyu musaza yaradufashije cyane mu guhangana na Leta ya Kigali, gusa opozisiyo nyarwanda turi ibigoryi kandi tuzahora turi byo. Ndibuka muri RNC ntako atabagize, ariko inda nini yadutanze imbere, nta banga ririmo n’ubundi reka mbivuge".
"Muri RNC tugifatanyije na leta ya Uganda, Rujugiro yatanze ibihumbi 300$. Icyo gihe twabanje kugira ikibazo cya konti anyuzwaho, birangira Kayumba ategetse ko aca kuri konti ye. Ndababwiza ukuri ko nta n’iripfumuye ryagiye muri RNC".
Mukankusi Charlotte yunzemo ko usibye kuba Rujugiro yaratanze amafaranga ye, yari yaranemeye gushyigikira Radio Itahuka inyuzwamo icengezwamatwara rya RNC.
Uyu mukambwe ngo ni we wahembaga abarimo Serge Ndayizeye na Jean Paul Turayishimye bayikoraho, gusa nyuma aza kubihagarika bijyanye no kuba Nyamwasa yarashakaga ko imishahara ya bariya bagabo na yo yajya inyuzwa kuri konti ye.
2 Ibitekerezo
Claude Kuwa 20/04/24
Ahubwo miribivume abantu mwimena inda muzagwa ishyanga
Subiza ⇾Acakavuyo Kuwa 20/04/24
Nk’umuntu uba wara "vetinze" mukankuso ubwo we ntaba afite ikibazo?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo