Mu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ahabera imirwano hagati y’ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Amakuru aturuka i Musanze, avuga ko hatewe ibisasu biri hagati ya bitatu na bine birimo: kimwe cyaguye ku nzu y’ubucuruzi mu isantere ya Kinigi, kiyisenya igice kimwe cyo hejuru, icyaguye mu gice kiri hagati y’umugezi wa Muhe na Nyonirima n’icyaguye hafi y’isentere ya Ndabaruhuye iri mu kagari ka Nyonirima.
Bivugwa kandi ko hari ikindi cyaguye mu gace ka Kagano k’umurenge wa Nyange uhana imbibi na Kinigi.
Umuturage wavuganye na Bwiza.com, yasobanuye ko ubwo igisasu kimwe cyagwaga muri santere ya Kinigi mu masaa yatu y’igitondo, hari abantu bagera kuri babiri bahungabanye, bajyanywa kwa muganga, gusa ntabwo turamenya niba hari uwaguye cyangwa wahakomerekeye.
Undi muturage yavuze ko ubwo iki gisasu cyari kimaze gusenya iyi nzu mu isantere ya Kinigi (ni hafi y’ibiro by’umurenge), abantu bakangaranye, bamwe bagerageza guhungira mu yindi mirenge mu cyerekezo kigana mu mujyi wa Musanze. Abateze moto ngo bishyuraga amafaranga agera ku 2000, mu gihe ubusanzwe bishyura ari hagati ya 500 n’1000.
Ingabo z’u Rwanda kandi zoherejwe muri iki gice, kugira ngo zicunge umutekano wacyo, zinagarure ituze.
Twahamagaye ku murongo wa telefone Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga kugira ngo atubwire uruhande rwa Leta kuri aya makuru, ariko ntabwo yafashe telefone.
Haherutse kugwa ibindi bisasu
Tariki ya 19 Werurwe 2022, mu Kinigi haguye ibindi bisasu bibiri byaturutse mu duce twa Runyoni na Tchanzu muri Teritwari ya Rutshuru, ubwo ingabo za RDC zizwi nka FARDC Zagabaga igitero simusiga ku birindiro by’abarwanyi ba M23.
Umuturage yatangaje ko byaguye mu gace kitwa ku Bivoka hafi y’ibiro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ishami ry’ubukerarugendo biherereye mu kagari ka Nyonirima.
Ibi bisasu nta muntu byigeze byica cyangwa ngo bimukomeretse.
Imirwano ya FARDC-MONUSCO na M23
FARDC imaze iminsi zubuye imirwano hagati yayo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ihana imbibi n’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
M23 ibinyujije mu Muvugizi wayo, Major Willy Ngoma, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2022 yatangaje ko muri iyi mirwano, FARDC yahuje imbaraga n’ingabo za MONUSCO mu kuyirwanya.
Kuri uyu wa 23 Gicurasi, Maj. Ngoma yatangaje ko MONUSCO yayigabyeho igitero isobanura ko M23 ari yo yayibanje, igaba ibitero ku birindiro byayo. Byaba bisobanuye ko izi ngabo zisanzwe zifite inshingano (mandate) yo kurinda amahoro zabikoze mu rwego rwo ’kwirwanaho’.
Amakuru agera kuri iki kinyamakuru, avuga ko MONUSCO iri kwifashisha indege zayo za kajugujugu mu kugaba ibitero kuri M23.
FDLR iravugwa muri iyi mirwano
Nk’uko M23 yabitangaje kuva mu 2012, n’ubu iravuga ko FARDC iri kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda, FDLR yaba FOCA ku ruhande rwa Colonel Ruhinda na RUD Urunana muri iyi mirwano.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Gicurasi, Maj. Ngoma yatangaje ko ubwo FARDC yayigabagaho ibitero, bayisubije inyuma, imbere ku irasaniro (frontline) hasigara abarwanyi ba FDLR, ingabo za MONUSCO ngo zikaba zisanze zifatanya na bo.
Ntibizwi niba muri iyi mirwano yaba yaturutsemo ibisasu byaguye muri Musanze haba harimo abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro, FDLR, washinzwe n’abari abasirikare b’u Rwanda hamwe n’abari mu mutwe w’Interahamwe washyize mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
2 Ibitekerezo
Oliver Kuwa 23/05/22
Ubwa mbere mbanje gushimira uyu munyamakuru k ukuba yamenye gukoresha ijambo"gushyira mu bikorwa"genocide... Genocide ntikorwa ishyirwa mu bikorwa, ibyateguwe kuko irayegurwa. Ubundi rero, iyo Fdlr idapfa idashinga nkurikije igihe mwayihambiye, ni immortel, cyangwa bab bavuze icyo bavuga. Niba Fdlr I kiriho yifata n ingabo za Leta ni za ONU, muroge magazi ab I Rwanda.
Subiza ⇾Kuwa 25/05/22
Abo barwanyi bari kuduhungabanyiriza umutekano RDF nigire icyo ikorera abanyarwanda naho ubundi twe ntitwabyishoboza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo