Mu nkuru zanjye nkunze kugaruka ku kintu cy’uko umuntu abona isi biterwa n’aho yicaye. Bivuga ngo uri umushumba wakuriye kandi ukarererwa mu nka akenshi ibitekerezo byawe bikunda kwerekeza ku bworozi, umuhinzi na we akabyerekeza ku isuka, umunyapolitiki akabyerekeza ku ngoma akorera, n’ahandi mushatse mwakongeraho.
Kubera iki iyi nteruro? Nyijyanishije n’umutwe w’inkuru ni uko aho mperereye nicaye ahantu runaka mu gihe runaka nshatse navuga ko nigenga kubera ko ntekanye kandi nkaba nishyira nkizana. Iki ni ikintu cyiza! Nshatse kandi nakwiyita icyigenge kuko mu miterere yanjye nshobora kutemera unkora mu jisho akambuza ubwigenge nifitemo bikaba byatera bamwe kunyita icyigomeke kandi wenda mpohoterwa nkaba mbitewe n’abandi.
Byombi aho bihurira ni uko ari njye bibaho ndavuga nkigenga cyangwa nkaba icyigenge. Icyigenge gifatwa nk’ikintu kibi! Ahandi bihurira ni uko wakwiyita izo nyito zombi cyangwa ukaba wabyitwa n’abandi. Abandi rero bashobora kubikwita aribyo nk’uko bakwibeshyaho bakaguhimbira bagushimagiza cyangwa bakwangisha abandi , cyangwa ubutegetsi buriho ukaba waba aduyi kandi baguhimbira utareba neza ukitaba Rugira.
Uko byagenda kose byose bigaruka ku nshingano zikomeye zo gushishoza kw’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu rwego rwo kureba kure kugira ngo hatabaho inkomamashyi zishimagiza ubutegetsi n’izindi zigambanira abandi kandi rimwe na rimwe zihishira abanyamakosa no gusibanganya ibimenyetso bajijisha. Ubutegetsi bwiza bubasha gutahura ibyo bintu byombi no gufata imyanzuro myiza ikwiriye, iganisha ku miyoborere iboneye kandi myiza. Imikorere nkiyo y’abayobora niyo ikundwa n’abayoborwa kuko biba ari uburyo bwiza bwo kurwanya akarengane.
Igitangaje ni uko mu bihugu byose ubihasanga, ariko itandukaniro rikaba uko abayobora babyitwaramo ( neza cyangwa nabi).Mu buryo bwumvikana mureke dufate ingero ebyiri zishoboka Hon. Sebaba yakurikiraniye hafi, Aha ngahamya ko hari abaza kwisanga muri izi ngero.
Duhereye bugufi cyangwa hafi aho abantu bamwe bari muri gereza z’iwacu n’abandi bahunze igihugu. Nagize umugisha wo kumara iminsi 30 muri gereza aho nasanze harimo abanyabyaha babyiyemerera bakaba barakatiwe n’inkiko zinyuranye. Abandi ukumva ko bamazemo imyaka isaga 10 nta dosiye bafitemo aba mvuze bwa nyuma bajya kugira amahirwe ukumva babaye abere. Byose bikaba byaratewe n’abantu runaka b’ibikomerezwa cyangwa abandi baturage.
Ku bahunga igihugu nabo barimo ibyiciro bibiri cyangwa birenze kuko hari abahunga kubera guhemukira igihugu ku byaha binyuranye bagikoreye, n’abandi bahunga ihohoterwa bakorerwa na bamwe mu banyabubasha. Numvise ko hari n’abahunga kubera imibereho mibi, ibibazo by’ubukungu n’abagenda kubera gukunda amahanga bakagenda basebya igihugu.
Muri ibyo byose sindi bujye kure kuko nta bucukumbuzi nabikoreye ariko ibyo umuntu yakora byose abikora yigenga yarengera akica amategeko, nibwo aba ahindutse icyigenge. Gusa nk’uko nabigarutseho mbere urabyiyita cyangwa urabyigira nk’uko wabyitwa cyangwa ukabigirirwa n’abandi.
Biba akarengane rero iyo wabigizwe n’abandi ariko mu gihe baguhimbiye bakakugerekaho urusyo ndetse utareba neza ugahura n’akaga. Ku bakora ibyaha bo simbatindaho kuko n’Imana ubwayo yanga ibyaha. Bene aba bantu biswe cyangwa bagizwe ibyigenge ndahamya ko nabo ubwabo bahanwe batavuga ko barenganijwe. Kubahimbirwa bakabeshyerwa aho niho ubutegetsi bukwiye kureba no kurenganura uwarenganijwe ariko ntibinagarukire aho abarenganiye gusa n’ababigizemo uruhare bakabizizwa.
Abo nibo nakunze kwita imungu cyangwa abanzi b’igihugu batera abandi baturage agahinda gahoraho igihe cyose bagahora bikanga urupfu nkaho badafite kirengera. Imiyoborere myiza n’ukomora bene abo bantu bakomerekejwe na bamwe mu bategetsi. Uzi kumara imyaka itabarika mu buhungiro watewe n’igikomerezwa kubera ko wanze gufatanya n’umuntu gukora icyaha? Umunyacyaha agahinduka umunyakuri kubera ko uyu munsi yicaye muri ya ntebe navuze hejuru?
Singiye kuvuga amazina ariko hari abo byatahuwe ko barenganijwe barahunga uyu munsi bakaba baragarutse mu gihugu kandi ababarenganije kuko ntagahora gahanze bakaba nabo byarabahindutse bagafata iy’ubuhunguro.
Iyo gahunda yo gucukumbura bene ibyo bibazo hari nyakwigendera umwe bivugwa ko yarI abishinzwe ku buryo n’abaje ngo yaba yarabigizemo uruhare. Ikibazo umuntu yibaza ni iki, bene abo batera ibyo bibazo bagiye bafatirwa ibyemezo bikakaye kuko njye ndahwema kubagereranya n’umwazi w’amahoro n’ituze by’igihugu!
Igikwiriye kumvikana aha ni uko kwigenga k’umuntu runaka wicaye mu ntebe ahantu runaka kandi mu gihe runaka adakwiriye kwigira icyigenge no kubitera abandi kuko ejo cyangwa ejobundi ukuri kuzagaragara usigare uhagaze nk’ingata imennye. Ushatse wacisha make aka wa muhanzi.
Reka nsoze mvuga nka wa munyapolitiki wavuze ngo ashatse abanzi be bose yabamara abantu baramukwena bamuseka, agiye gusobanura ati abanzi banjye sinabica ahubwo nabaganiriza nkumva ibyo bifuza nasanga byumvikana nkabibaha, bityo nkaba ngabanyije umubare w’abanzi banjye. Abarenganyijwe nimwihangane naho abahemukiye urwababyaye nimugire ubutwari bwo kwicuza no gusaba imbabazi.
Abarenganya abandi sinabura kuvuga ko bakiboshye bakaba bakeneye guhagurukirwa no kurwanywa kimwe nk’abandi bagizi ba nabi bose. Mureke mbe mbasezeyeho njye gusoza isabato.
Tanga igitekerezo