Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie aravuga ko ikibazo cy’abahinzi b’icyayi 1096 bo mu mirenge ya Cyato na Karambi, ba koperative ya COTHEGA, bagihingaga ku butaka bwa Leta bigabije, bagiye gutangira guhabwa ingurane nk’uko babyemeranijwe n’ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’umushoramari watijwe ubwo butaka, Rwanda Mountain Tea, bakabuvamo, icyayi kikegurirwa uwo mushoramari.
Yabitangarije Bwiza.com ku wa 16 Kanama, nyuma y’inama yari imaze kumuhuza n’abo bahinzi n’ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gatare n’ubwa Rwanda Mountain Tea, n’izindi nzego, hari n’umugenagaciro wigenga washyizweho na Rwanda Mountain Tea ngo agene agaciro k’ibyari biri ku butaka buri wese ugomba kubuvamo yahingaga, agahabwa ingurane akabuvamo.
Ubu butaka bakurwamo, bavuga ko bari babutuyemo mbere ariko ari ubwa Leta kuko batigeze banabuhererwa ibyangombwa by’ubutaka, muri 2005 ubwo Perezida Kagame yasuraga icyari komini Gatare, abaturage bakamubwira ko ubutaka bahingaho butacyera nka mbere, busa n’aho ntacyo bubamariye, bavuga ko basanga guhingwaho icyayi byarushaho kubateza imbere.
Bavuga ko icyo gihe Umukuru w’Igihugu yakiriye neza icyifuzo cyabo, gutekereza kukihahinga bitangira muri 2007, kugihinga nyirizina bitangira muri 2010, abumva gahunda yo kugihinga buri wese agahabwa ½ cya hegitari akagihinga.
Abatabyumva bakajya gushaka ahandi bagura ubutaka bwo guhinga cyangwa guturamo, badahawe ingurane kuko ubwo butari ubwabo. Icyakora bamwe mu bari bahatuye bafashwa kubona ahandi batura hafi aho, abemeye guhinga icyo cyayi no kucyitaho.
Bakomeza bavuga ko, kugira ngo imirimo yihute inatange umusaruro wari witezwe, abo bahinzi babumbiwe muri koperative ya COTHEGA, bahabwa inguzanyo na BRD, y’arenga miliyari n’igice, aho hari abahabwaga amafaranga 350.000 buri wese, abandi bakabona 250.000 n’ari munsi yayo.
Bakanavuga ariko ko ayo mafaranga hari n’abatarayabonye, ariko ubuhinzi bw’icyayi bwo burakomeza, banasabwa gufatanya n’abayabonye kuyishyura, n’ubu bari bakiyishyura.
Umuyobozi w’aka karere, Mukamasabo Appolonie, avuga ko Leta yahaye abo bahinzi hegitari 1500 z’imirima ngo bagihingeho, bagihinga bibumbiye muri COTHEGA, baza kurenga aho bahawe, bigabiza izindi hegitari 692 zirimo hegitari 466 bahinzeho icyayi n’ibindi bihingwa birimo ibiti, izisigaye bamwe bazihingamo ishyamba, banakomeza kuzituramo.
Icyayi baragihinze, gitangiye kwera muri 2014, bagira ikibazo cy’uruganda rugitunganya, aho bakijyanaga mu ruganda rwa Gisovu mu karere ka Karongi, kigahira mu nzira, kikagerayo icyinshi cyapfuye bagahomba. Iki kibazo kigeze ku mukuru w’igihugu abemerera uruganda rugitunganya, bidatinze imirimo yo kurwubaka iratangira, rwuzura mu Kuboza 2017, runatangira kugitunganya bumva bararuhutse.
Icyo gihe n’ibindi bikorwa by’iterambere byarukurikiye byihuta cyane, cyane cyane umuhanda wahise ukorwa neza nubwo hatashyizwemo kaburimbo, bahabwa amazi meza n’amashanyarazi, babona imirimo ifaranga ritangira guhinda, barasirimuka, na COTHEGA yubaka ivuriro n’ikigo cy’imari, ubuzima muri ako gace burahinduka bigaragara, bose bashimira perezida Kagame ubikoze mu buryo batakekaga.
Meya Mukamasabo ati: ’’Nubwo icyo gihe barenze ubutaka bahawe bakigabiza ubwo bundi, bakabuhingaho icyayi n’ibyo bindi nta muyobozi n’umwe ubizi, ntacyo byari bitwaye kuko nta kindi bwakoreshwaga, kandi birumvikana ko icyo gihe bwanabyazwaga umusaruro.’’
Avuga ko byashushe nk’ibibaye ikibazo, ubwo umushoramari Rwanda Mountain Tea, wari uhashyize uruganda’ Gatare Tea Factory’ yahakeneye ubutaka agihingayo, Leta imwemerera kumutiza bwabundi itari izi ko hari abaturage babwigabije bakabugihingaho, barenze ubwo bahawe.
Abaturage ntibumve uburyo biswe ko babwigabije, bakavuga ahubwo ko babuhawe ntiberekwe imbago zabwo, bakahahinga bibwira ko ari ahabo, kuko hari n’ahabo baretse bibwira ko ari ho ha Leta.
Biba ngombwa ko bahuzwa, babwirwa ko bagomba guhabwa ingurane y’icyayi cyabo n’ibindi biburiho, bakavuvamo bukaba ubw’umushoramari wabutijwe ngo na we ahagurire ubuso bw’icyayi, nk’uko byari biri mu masezerano yari yagiranye na Leta ibumutiza.
Nubwo bamwe mu baturage babaye nk’abatabyumvise neza, buhoro buhoro barabyumvise, inama yo ku wa 17 Gashyantare 2022, yabahuje ubuyobozi bw’aka karere, n’ubwa Gatare Tea Company, bemeranywa ko hashakwa umugenagaciro wigenga, akabakorera igenagaciro rinyuze mu mucyo, bagahabwa ingurane, ari cyo cyongeye kubahuza ku wa 16 Kanama 2023, bamenyeshwa ibyarivuyemo.
Buri muturage akaba agomba guhabwa ifishi ririho, yakumva anyuzwe agasinyira amafaranga yabaruriwe, icyo gikorwa kikaba kigomba kurangira bitarenze ku wa 22 Kanama 2023, abasinye bakayahabwa bitarenze icyumweru, abatanyuzwe, Meya Mukamasabo akavuga ko bakwishakira umugenagaciro bihembera, akazabakorera irindi genaciro.
Ariko ko uko byakozwe yizera ko bitazagera aho, kuko byitondewe neza, akumva nta muturage uzarengana.
Izi mpungenge banazimawe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Mountain Tea, Bisengimana Jonathan, wagize ati: "Icyo mbabwiriye aha ni uko, umugenagaciro kimwe mu byamutindije cyane, ni uko twasinyanye na we amasezerano ko afata umwanya uhagije, ngo imitungo yanyu ayibare neza.’’
Yunzemo ati: ’’Ntitwinjiye mu mibare ye ariko twamubwiye gufata umwanya uhagije, akabibara neza, ku buryo kubibereka bitazatinda, ari yo mpamvu yari abimazemo umwaka wose. Mu minsi 4 muzaba mumaze kubyumvikanaho kuko yabibaze neza cyane.’’
Ku kibazo cyo kumenya niba bazakomeza kuba abanyamuryango ba COTHEGA, niba abatazabona aho bahinga icyayi bazahabwa imigabane yabo, n’ikizakorwa ku nguzanyo ya BRD, bari bacyishyura kandi batazakurwaho amafaranga yayo mu yo bazahabwa, umuyobozi w’iyi koperative, Mukantagungira Jeannette, yavuze ko hagiye gutumizwa inama idasanzwe yihutirwa izabivugaho byose, bigafatirwa umwanzuro.
Kuri iki ariko, Meya Mukamasabo Appolonie yavuze ko bagiye kubaganiriza, ku buryo ntawe uzava mu buhinzi bw’icyayi, kuko hari ubundi butaka bwahawe COTHEGA butabyazwa umusaruro bashobora guhabwa, abatuye kure yabwo akabamara impungenge ko hari izindi hegitari zirenga 5000 ku mukandara wa Nyungwe bahabwa, bakagihingaho, bagakomeza kuba abanyamuryango, ibyo bindi batekereza bikavaho.
Nyuma y’iyi nama, bamwe muri bo babwiye Bwiza.com ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe, igisigaye ari ukumenya uko ingurane babaruriwe zingana, banyurwa bagasinya bakazihabwa, bakareba ko bazikomezanya mu buhinzi bw’icyayi cyangwa mu bindi.
Ntawumenyiryayo Jean Pierre ati: ’’Ibisobanuro byo rwose biratunyuze, nta kindi twarenzaho. Hasigaye kumenya iby’iryo genagaciro, twanyurwa tugasinya, utanyuzwe akabwirwa ikindi yakora,ariko batubwiye ko byakozwe neza hitawe kuri ibyo byose. Nubwo hari abashobora kujya mu bindi, bamwe bifuza guhabwa indi mirima kuko icyayi ari cyo bakeshaga ubuzima, ari na byo umukuru w’igihugu yabifurizaga yemera ko kihahingwa, bikozwe byanezeza benshi.’’
Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Gatare, Gasarabwe Jean Damascène avuga ko yishimiye uko birangiye, akibutsa ko abarebwa n’iryo genagaciro ari abahingaga icyo cyayi n’ibindi biri kuri hegitari 466, ko hegitagi 226 zindi, abazituyeho cyangwa abazikoreraho ibikorwa byabo babikomeza, kuko na bo bavugaga ko bahise bajya mu gihirahiro nyuma yo kumva ibibaye kuri bagenzi babo, kandi bo ntacyo babwiwe. Ati: “Rwose batuze, batekane kuko mu gihugucyacu umuturage ari ku isonga, nta cyemezo cyafatwa kimubangamiye, igifatwa cyose kiza kigamije kumuteza imbere.”
Ku bagore bari batangiye guhangayika, ko aya mafaranga abonetse yateza ibibazo mu miryango aho kubikemura, benshi bafite impungenge zo guharikwa inkumi ziyacunze, cyangwa abanyatubari n’abandi batangiye kuyabarira kurusha ba nyirayo, Meya Mukamasabo Appolonie yabahumurije.
Yibihanangirije abagabo, ko ayo mafaranga agomba kuza mu rugo ari igisubizo aho kuba ikibazo, anavuga ko akarere n’uruganda bazabikurikiranira hafi, anabihanangiriza kongera kuvogera ubutaka bwa Leta, bibwira ko ubwigabije ibyo abushyizeho abuhererwa ingurane, ko ayo mahirwe atazahoraho.
Tanga igitekerezo