Abagabo 5 bafunzwe bakekwaho uruhare mu kwibwa kw’idarapo ry’akagari ka Mubumbano,umurenge wa Kagano,akarere ka Nyamasheke, ryibwe mu gicuku cyo ku cyumweru tariki 30 Nyakanga, rikaboneka mu ma saa munani n’igice z’amanywa ku wa mbere tariki ya 31 Nyakanga, mu isambu y’umuturage,mu bishishwa bya soya yarundiye kugira ifumbire.
Abaturage baganiriye na Bwiza.com,bayitangarije ko ryabonetse bahangayitse cyane,kuko kuva mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo gishyira ku wa mbere tariki 31 Nyakanga, bamwe babwiriwe bakanaburara kubera kwirizwa ku biro by’akagari ka Mubumbano ntibajye guca inshuro, ahari hahurijwe abaturage hafi ya bose b’imidugudu ituriye ibiro by’aka kagari,n’abagenzi bigenderaga bose bakahakusanirizwa, babwirwa ko igihe cyose rizaba ritaraboneka nta wundi murimo bazemererwa gukora.
Bavuze ko kubura kwaryo ngo kwaturutse ku mugabo witwa Bizimungu Salumu w’imyaka 29 n’umusore Nsengiyumva Manase na we w’imyaka 29, ngo basanzwe barananiranye mu mudugudu,aho banigeze kumara igihe bafunze bazira ubujura,aho bategaga abaturage bakabambura amatelefoni, n’izindi ngeso zirimo n’ubusinzi bukabije no kuba uyu Nsengiyumva Manase yarajujubije nyina umubyara,kubera guhhora amuhondagura.
Ngo aba bombi basanze ushinzwe umutekano mu mudugudu Gikomero muri aka kagari,witwa Mushinzimana Claude,usanzwe ari mubyara wa Bizimungu Salumu,mu ma saa tatu z’ijoro, ari kumwe n’umukuru w’uyu mudugudu Mukanoza Beatrice, mu kabari k’umugore witwa Musabyemariya Florida.
Mudugudu afite mu ntoki urupapuro ruhamagaza nyina w’uriya Nsengiyumva Manase na we ngo udashobotse, wari wakodesheje umurima wo guhinga abantu 2 batandukanye,amafaranga ya bombi yarayariye, bahurira mu murima,biteza induru, bikaba byarasabaga ko Mudugudu abikemura.
Aba bagabo bombi ngo bageze kuri ako kabari,bahasanze Mudugudu na Mutekano, batangira gutuka Mutekano bamubwira ko bazamukomesha, bakamukorera ikintu kizamuhangayikisha,byaba ngombwa bakanamupavomeraho sima.
Byahoshejwe mu ma saa yine z’ijoro barataha,Mudugudu na Mutekano bashyira nyina wa Nsengiyumva Manase rwa rupapuro, muri urwo rugo bahasanga uwo Nsengiyumva Manase na Bizimungu Salumu, urupapuro baruhaye uwahamagazwaga, uwo muhungu we Nsengiyumva Manase atangira kumubaza uburyo arya amafaranga y’abantu 2 ku murima umwe,bitera induru, Nsengiyumva aba yadukiriye nyina arahondagura.
Mudugudu Mukanoza Beatrice,ati’’ Twahosheje izo mvururu zagejeje saa tanu z’ijoro,jye na Mutekano turataha, Bizimungu Salumu wagombaga kurara irondo arizaho, ariko we na mugenzi we Nsengiyumva,bakaba ngo hari ikiraka bari bahawe bagombaga gukora saa saba z’ijoro cy’uwitwa Bongwanubusa Emmanuel, cyo gucukura mu muhanda hagati bashyiramo itiyo y’amazi,kugira ngo bahite bahasiba,mugitondo ibinyabiziga bibone inzira.’’
Akomeza avuga ko ariko uyu Bongwanubusa aho yagombaga gucisha umuyoboro w’amazi, mu murima w’uwitwa Ruberandinda Jean yari yahamwimye.
Bongwanubusa ngo nubwo yari yimwe aho afatira amazi,yijeje ba bagabo 2 akazi, anabibwira Kanyamigezi wari wamwemereye kubimufashamo ko uwagombaga kubaha aho bafatira yanze, uwo Kanyamigezi amubwira ko byoroshye,bari buze kuhafatira saa saba z’ijoro,nyir’urwo rugo yasinziriye.
Ruberandinda Jean na we ngo yarabikenze ntiyasinzira. Bizimungu Salumu wagombaga gufatanya na Nsengiyimva Manase ako kazi, yagiye ku irondo ahageze asanga ari wenyine, abandi bataje, n’umuzamu Nsabimana Jean Pierre,usanzwe urarira iryo darapo atariraririye,yiryamiye, bikavugwa ko yari arwaye.
Mudugudu ati’’ Byageze saa saba z’ijoro mbyuka nk’uko bisanzwe ngiye kureba ko idarapo rihari,pasanga Salumu ambwira ko adakomeza kurirarira wenyine abandi banyerondo bataje, mubwira kubyutsa umuzamu bakahararana, nsubira kuryama ngira ngo aramubyutsa.’’
Yarakomeje ati’’ Nongeye kubyuka saa cyenda z’igitondo ndebye idarapo nsanga ryagiye, mpamagara Mutekano,abandi bayobozi n’abaturage bose n’uhanyuze ahagarikwa,ubuzima busa n’ubuhagaze ngo turebe uburyo ribuze.’’
We n’abaturage bavuga ko, kuko ngo Salumu yari yabwiye Mutekano ko azamukomesha, akanamupavomeraho sima, isaha yo kujya muri cya kiraka ( saa saba z’ijoro) igeze mugenzi we Nsengiyumva yamusanze ku kagari, bururutsa rya darapo,barizinga neza, bararitwara.
Bageze aho bakora ikiraka ngo batangiye gucukura, Ruberandinda Jean utari wasinziriye arabumva, arabyuka abwira Kanyamigezi n’uwo Bongwanubusa kutamukorera ku murima ngo barahafatira amazi kandi yababujije.
Kuko ngo hari n’umusore w’imyaka 19 bari bitwaje muri icyo kiraka,mu gihe bari muri izo mpaka,uwo musore avuga ko yabonye Bizimungu Salumu amanuka muri icyo kirundo cy’ibishishwa bya soya, by’ ifumbire, arasesa, ashyiramo ikintu, arasubiranya,ariko uwo musore ntiyamenya icyo ari cyo,na ho ari iryo darapo.
Umwe mu baturage ati’’ Batubyukije igitondo, nta wagize ikindi yikorera, idarapo turarishaka turaribura,abo bagabo barabazana kuko twabakekaga,tunakurikije imyitwarire yabo mu mudugudu,ntibavuga, turashakisha turaheba, kera kabaye,mu ma saa munani z’amanywa inzara yatwishe,umusore wagiye kugura irindazi kwa Ruberandinda,amaze kurirya ahembutse, ni we watambitse ashakisha, ashinze inkoni yari afite muri bya bishishwa abisanzije araribona.’’
Bavuga ko bari bashakishije hose uhereye ku kivu bagaheba, bagakeka ko ari abagizi ba nabi baba baryambukanye hakurya muri RDC, abandi bagakeka ko ryatwitswe, bashakishiriza mu mashyamba,mu bwiherero n’ahandi hose bakekaga rirabura,ku bw’amahirwe riboneka rityo.
Amakururu akavuga ko abo bakekwa,bagejejwe mu maboko y’inzego z’umutekano baryemeye baturuhanije,bavuga ko babikoze bashaka gukomesha Mudugudu,Mutekano n’abaturage bose b’aka kagari.
Ku ikubitiro hahise hafatwa abantu 8, barimo Bizimungu Salomon na Nsengiyumva Manase, Bongwanubusa Emmanuel wabahaye icyo kiraka cy’ijoro atari yumvikanyeho n’uwagombaga kumuha amazi, umuzamu Nsabimana Jean Pierre utarariraye, Manishimwe Albert na we ukunze gukekwaho guteza umutekano muke muri uyu mudugudu,n’abagore 3 bari bafungiye abantu babo batakoze irondo,ariko bo bahise barekurwa.
Vuguziga Emmanuel, ati’’ Ibi byo gukinisha ibirango by’igihugu ni ubwa mbere bibaye mu mudugudu wacu. Turasaba ko bariya baryibye ngo barashaka kudukomesha, tukirirwa ku kagari n’inzara yose,ubuyobozi n’abashinzwe umutekano batubwiye ko tuzahava ribonetse, abatunzwe no gushakisha imiryango yacu ikabwirirwa ikanaburara,abana bakirirwa barira ku musozi kubera inzara babuze ubatekera,n’ibindi byatubayeho. Bazanwe hano,batubwire icyo bari bagamije mu by’ukuri, n’uzatwishyura ibyo twatakaje uwo munsi wose ngo baradukomesha.’’
Banavuga ko uyu Nsengiyumva Salumu asanganywe n’indi ngeso bita icuruzwa ry’abagore yagize Bizinesi,aho yari yarinjiye umugore umuhaye amafaranga batazi umubare,banabyarana umwana, aramuta ashaka umukobwa wari umuhaye amafaranga 250.000,bamaranye amezi make,amafaranga ashize,amwirukana,aho yamukodesherezaga,azana undi ngo wamuhaye 700.000, amuzana mu nzu ya nyina, babanamo n’uwo nyina na mushiki we wahabyariye.
Ngo akigamba ko ayo nashira na we azamwirukana akazana uzamuha arenzeho kuko ngo abimenyereye, bakavuga ko na byo biteza umutekano muke muri uyu mudugudu.
Uyu mudugudu wa Gikomero ngo uhoramo ibibazo by’umutekano muke uterwa n’aba bigize ibihazi, abaturage bakavuga ko ubwo bageze n’aho bakinisha ibirango by’igihugu,badakwiye kujenjekerwa,bafungwa bafungurwa, ko ikibazo cy’umutekano muke bateza cyafatirwa ingamba n’inzego zo hejuru.
Twagerageje guhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano byabereyemo, Niyitegeka Jerôme, ntiyitaba telefoni ye igendanwa, ngo tumubaze ingamba zigiye gufatwa mu guhangana n’iki kibazo abaturage bakomeje kugaragaza.
Tanga igitekerezo