Abahinzi b’icyayi barenga 3000 bibumbiye muri koperative ya COTHEGA bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gatare ruri mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke barashimira Perezida Kagame wabakuye mu bwigunge n’igihombo bagiriraga, ubu bakaba bafite uruganda.
Babigaragarije abayobozi batandukanye ku munsi w’umuhinzi w’icyayi, bishimira ibyo bamaze kwigezaho bakesheje ubu buhinzi batangiye muri 2010, ubwo imirima yari isigaye itakera indi ari ibigunda gusa kubera guhingira ubusa bagacika intege bakayireka, ku bufatanye n’abayobozi babo basanga kuhahinga icyayi ari byo byatanga umusaruro mwinshi birakorwa,imirima itangira kubyazwa umusaruro.
Bavuga ko habanje kuza umushoramari wa mbere avuga ko agiye kubaka urwo ruganda ariko atangiye kurwubaka biramunanira ibikoresho arabita arigendera baguma bwigunge no mu gihombo kinini, babigeza ku buyobozi bw’akarere na bwo bubigeza kuri Perezida Kagame muri 2016 ubwo yari muri iyi ntara y’uburengerazuba, abizeza ko bitarenze umwaka umwe iki kibazo azaba yagikemuye, ruhita runatangira muri uwo mwaka, rwuzura muri 2017, icyayi cya mbere gitangira gutunganirizwamo ku wa 6 Ukuboza 2017, batangira kukijyana hafi,ibyo gushya no guhomba bishirira aho.
Bangufashwa Jean uvuga ko amaze kwigurira amasambu 2 mu gihe gito akora yunguka yagize ati’’ Nyakubahwa perezida wa Repubulika agahinda kacu kamugezeho yaduhaye uru runganda, ubu turagurishiriza hafi,icyayi cyacu ntikicyangirika,amafaranga arinjira tukiteza imbere,turamushimiye cyane kuko yadukuye mu bukene n’ubwigunge bukabije twabagamo.’’
Ikindi bavuga ngo ni uko aho ruhagereye bahawe n’umuhanda mwiza uhagera bafite n’imodoka itwara abagenzi batarayigeze mbere,agace kabo kabaye nyabagendwa, umuyobozi w’uru ruganda, Mukiza Emile na we akavuga ko ubwo rwabonetse n’icyayi cyabo kiri ku rwego rushimishije ku rwego mpuzamahanga, icyo basabwa ari ukongera ubuso bwacyo, ahagomba guterwa ingemwe nshya hose zikahajya,bakava kuri toni hafi 4 kuri hegitari babona ubu bakagera nibura kuri toni 8 kuri hegitari mu gihe gito.
Ikindi cyashimishije abahinzi n’abasoromyi kuri uyu munsi ni ukuba ab’intangarugero muri bo barashimiwe,ahatanzwe inka 6, ihene 3 na telefoni zigendanwa 4, Barawigirira Everyne uvuga ko yatangiye guhinga icyayi atabasha no kubona ayo kwivuza, ubu akaba amaze kwigurira isambu n’inzu abamo yarayivuguruye akaba yaragize ati’’
Kuba maze kugera ku rwego rwo kwibeshaho neza n’umuryango wanjye mbikesha icyayi nkaba mpawe n’inka y’ishimwe bimpaye imbaraga zikomeye zo gukora n’ibirenze ibi,ngasaba gusa ko ibibazo tugifite by’imihanda mibi mu cyayi ikitubera imbogamizi, amahugurwa y’abasoromyi akiri make n’ibindi babikemura tugakomeza urugamba rw’iterambere nk’uko nyakubahwa perezida wacu ahora abitwifuriza.
Majaribu Jonathan wari uhagarariye Rwanda mountain tea nyiri uru ruganda, yishimiye ko igiciro cy’icyayi gihagaze neza muri aba bahinzi nubwo gikeneye kongerwa, avuga ko mu nganda 5 bafite mu Rwanda,zose umusaruro ushimishije,kandi ko n’abazituriye ibyiza byazo bibageraho,nk’abubakiwe amashuri n’ibindi bikorwa remezo, ashimira ubuyobozi umutekano utuma byose bigenda neza, yizeza gukomeza guteza imbere aka gace,anasaba gukomeza kongera ubwinshi n’ubwiza bw’icyayi kugira ngo bashobore gukomeza gutera imbere.
Mu bindi bishimira ngo ni ukuba uru ruganda rukoresha abakozi barenga 1300 benshi ari urubyiruko harimo n’urw’uyu murenge rwahuraga n’ibibazo by’ubushomeri,kuba barubakiwe ibibuga by’imikino bidagaduriraho, ibibazo bindi bagifite umuyobozi w’aka karere Kamari Aime Fabien akaba yarabijeje ubufatanye mu kubikemura.
[caption id="attachment_142182" align="alignnone" width="1024"] Bashima Perezida Kagame wabahaye uruganda rw’icyayi[/caption]
[caption id="attachment_142183" align="alignnone" width="1024"] Abayobozi batandukanye berekwa imirimo ikorerwa mu ruganda[/caption]
[caption id="attachment_142184" align="alignnone" width="1024"] Bangufashwa Jean avuga aho yavuye n’aho ageze kubera icyayi[/caption]
Tanga igitekerezo