Usabuwera Diane w’imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z’ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye urwo abaturage bita amayobera,mu myaka itagera kuri 15.
Amakuru BWIZA yahawe n’umwe mu bo mu muryango we utashatse ko amazina ye atangazwa, akanashimangirwa n’umukuru w’umudugudu wa Butare byabereyemo, Mbarushimana Alfred, avuga ko Usabuwera yavuye ku kazi ke k’ubudozi nimugoroba nk’uko bisanzwe muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, ageze mu rugo ararya, araryama nk’ibisanzwe nta n’igicurane ataka, mu gitondo nyina amuhamagaye ntiyitaba,agiye kumureba asanga yapfuye.
Mudugudu Mbarushimana Alfred ati: "Amakuru nahawe na nyina wantabaje, ni ay’uko uwo mukobwa yaryamye mu ma saa mbiri z’ijoro kimwe na mukuru we bakorana akazi k’ubudozi mu Kirambo,ariko buri wese arara mu cyumba cye,na nyina araryama, nka saa yine bumva umukobwa arasohotse bisanzwe, aragaruka, arayama.’’
Yakomeje ati: "Mu gitondo mukuru we ajya ku kazi, undi babona ntagiyeyo, ntibabyitaho, mu kanya haza umwana w’umuturanyi yadodeye imyenda, nyina wari uri muri salon amuhamagara, amubwira ko hari uje kureba imyenda ye, yumva undi ntakoma. Kuko yari yaraye adakinze, nyina ajya kumukomanga ngo abyuke, agira ngo ni umunaniro mwinshi wamuteye kuryamira, amukozeho yumva ntanyeganyega, arebye asanga yapfuye.’’
Mudugudu Mbarushimana akomeza avuga ko bahise bamutabaza hamwe n’abandi baturage,aje na we arebye asanga umukobwa yashizemo umwuka,aryamye uko yari yaraye, aniyoroshe,bigaragara ko nta wamukubaganije, ariko ari hafi kwitura hasi, Mudugudu abimenyesha ubundi boyobozi buratabara,banahamagara RIB ngo ize gukora iperereza.
Icyateye urujijo abaturage nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga, ngo ni uko bashatse kujyana umurambo mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, nyina akanga avuga ngo bimuruhiriza umwana bamujyana ku bitaro,imfu z’abana be arazimenyereye, azi aho zituruka,n’abandi 2 ni uko bamaze gupfa mu myaka itagera no ku 10, ngo na se ubabyara ni uko yapfuye imyaka ntiraba 15.
Avuga ko abaturage n’abayobozi bari aho, cyane cyane ko bumvaga hatangiye no guhwihwiswa amagambo menshi mu muryango kuri izi mfu ziwibasiye, bumvira nyina w’umwana, umurambo ushyingurwa utajyanywe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga.
BWIZA yakomeje gushakisha amakuru kuri ibyo byahwihwiswaga ku mfu zitava muri uyu muryango, umwe mu bawugize utifuje avuga ko intandaro y’ibi bintu ngo yaba ari inka se w’aba bana yashatse gukwa nyina, ariko kuko sebukwe uwo mugabo yakweraga yari yarapfuye, ihabwa umuhungu wabo mukuru nk’inkwano, ari we mukuru w’umuryango.
Akomeza avuga ko ubwo habagaho guhunga mu 1994, bajya muri Zayire, iyo nka yahunganywe n’uwo mugore nubwo yari yarahawe musaza we nk’inkwano. Avuga ko atazi niba uwo mugore yarayigejeje muri Zayire, niba no kuyihungana barabyumvikanyeho, ariko ikizwi ni uko yayigaruye, aho kuyiha nyirayo, ayiha musaza we wundi, murumuna w’uwari wayihawe, ngo babyita ’Kwikoranura.’
Avuga rero ko ngo inzigo yatangiye ubwo uwari wayihawe mbere umujinya uba wose yibaza uburyo yambuwe inkwano igahabwa murumuna we, nubwo atabwiye BWIZA izo iyo yabyaye uko byagenze. Ngo byakuruye amakimbirane akomeye mu muryango, ariko ya bucece ku buryo bitageraga hanze, biza kuviramo uwo wayihawe nyuma guhunga ako gace ajya gutura i Tyazo, na bwo abona urwango rukomeje ajya gutura mu mujyi wa Kigali,nko guhunga mukuru we.
Kuva icyo gihe rero ngo mu muryango wabo ibibazo byarakomeje, ndetse bikomeye cyane n’imfu ziratangira, zitangirira kuri se wa bariya bana kuko na we yapfuye urw’amayobera, afashwe n’indwara iyoberanye, bamujyana kwa muganga ikabura, bamujyana mu banyamasengesho bavuga ko ari abadayimoni, biranga kugeza apfuye, barashyingura, bumva ari ibisanzwe.
Ati: "Byaje gukomera aho umuhungu we mu bana 7 yari afite kuko hari hari 6 undi yaraguye muri Zayire, uyu wo muri 6 bari basigaye, wari n’umupolisi, anafite umugore aza kugwa muri sitade y’i Kigali ntibuka neza yagiye kureba umupira. Ntacyo tuzi yavugaga ko arwaye, yikubita muri sitade gusa arapfa, barashyingura."
Yunzemo ati: "Undi mwana wa 2, nyuma y’uwo yaje gufatwa n’ibintu tutazi, agenda ashonga gahoro gahoro, asogobera, bajya kwa muganga bakabura indwara. We yari n’umusore, agenda ashiramo kugeza apfuye. None uyu mukobwa na we, wari ukuranye ingoga araducitse mu buryo tutasobanukiwe.’’
Icyarushijeho gukaza amagambo muri uyu muryango nk’uko yabivuze bikanagarukwaho n’uyu mukuru w’umudugudu, ngo ni uko mu ishyingura ry’uyu mukobwa uwo nyirarume bashyira mu majwi atahakandagiye kandi batuye mu midugudu yegeranye, nyamara uwo uba i Kigali yaje, bakibaza impamvu atatabaye mu bandi, icyakora ngo umugore we n’abana bahageze, ariko kubura kwe kugarura urwikekwe.
Aba bombi banavuga ko ngo kuko uyu ari umuryango munini, ugaragara nk’urimo ibice nyuma y’izi mfu zose, bamwe mu bawugize basaba ko habaho guhura n’uwo mugabo bakeka ko ari we ubazengereza gutya kubera iyo nka yambuwe, bakabicocera mu muryango, basanga koko ikibazo ari iyo nka bakaba banamugurira indi ariko ngo bakabona amahoro.
BWIZA yagerageje kuvugisha ushyirwa mu majwi ngo inamubaze impamvu atagaragaye mu gushyingura mwishywa we, niba koko bifitanye isano n’ibyahwihwiswaga, ntibyakunda kumubona, icyakora uyu mukuru w’umudugudu we akavuga ko iby’iyo nama yabyumvise, anabishyigikiye.
Ati: "Dufite impungenge ko uru rwikekwe rwavamo izindi mfu, cyangwa na we bakanamwica. Niba mushiki we avuga ko imfu z’abana be azizi anazimenyereye, iyo nama ibaye yabishyira ahagaragara, bagasasa inzobe, urwikekwe rukavaho, ni yo mpamvu nanjye nyishyigikiye. Basanga nyirabayazana ari iyo nka, bakamuha indi, amahoro agahinda. Ariko ibibazo biri muri uriya muryango ntibizakurure ibirenzeho gukemura bizagorana.’’
Akarere ka Nyamasheke kamazemo iminsi imfu zitari zimenyerewe, zirimo n’iz’abana, bamwe mu banyamadini batebya bakavuga ko gakwiriye "amasengesho yihariye".
Ibibazo byo mu miryango bitera urwikekwe na byo birahagaragara cyane kuko abaturage bataribagirwa umugabo wo mu murenge wa Kanjongo, uhana imbibi n’uyu wa Macuba, wagiye mu rusengero akiyemerera ko bene nyina bapfa bose ari we ubaroga, induru zigatangira ubwo n’ubu zitarahosha, abaturage bagasanga hari igikwiye gukorwa n’ubuyobozi gihagarika urwikekwe nk’uru nyuma y’imfu nk’izi.
Tanga igitekerezo