Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyananiwe guha abadepite ibisobanuro ubwo bagihataga ibibazo ku irengero rya Frw miliyari imwe na miliyoni 300 cyagombaga guha abafashamyumvire mu by’ubuhinzi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi ni bwo RAB yitabye Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku makosa yagiye agaragara mu mikorere y’iki kigo.
Ni amakosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Rimwe muri ayo makosa harimo Frw miliyari na miliyoni 300 RAB yagombaga guha abafashamyumvire mu buhinzi; gusa bikaba bitazwi niba aya mafaranga yarahawe abo yari agenewe kuko nta raporo n’imwe ibigaragaza.
Iki kigo ku ruhande rwacyo cyemeye ko habayeho amakosa yo gutanga amafaranga mu ntoki ntibakusanye raporo.
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri RAB, Umutoni Clarisse, yagaragaje ko n’ubwo hibazwa irengero ry’ayo amafaranga yo yamaze gutangwa, n’ubwo hakiri ikibazo cya raporo.
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagaragaje ko harimo ikibazo cy’uko amafaranga yatanzwe mu rwego rw’akarere nta raporo yakorewe, ku buryo bishoboka ko n’abayagenewe atabagezeho.
Yabajije RAB ati: “Ni iki cyabemeje ko ayo mafaranga yageze ku bo yohererejwe mu by’ukuri? Hari ibyo umuntu aba akwiye kwihanganiraho ariko birababaje.”
Depite Uwineza Beline we yasabye ko ubuyobozi bwa RAB bwari bukwiye kujya mu turere kureba niba koko amafaranga yarageze ku bo yari agenewe kuko atatangiwe raporo.
Ati: "Kuba bivugwa uyu munsi nimwe mugomba kutumara impungenge, mukwiye no gusubira inyuma mukajya no kureba abavugwa niba koko barayabonye kuko dufite ingero nyinshi z’aho bikorwa bityo amafaranga ukazasanga atarageze ku bo agenewe ba nyabo.”
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko amafaranga yishyuwe abafashamyumvire yavuye muri Minisiteri y’Imari yoherezwa mu turere ari na yo mpamvu batayakoreye Raporo.
Ati “Ni ibintu bibiri, uko amafaranga yoherezwa ava muri Minecofin ajya mu Karere twebwe ntitubirebaho, ariko tubaza niba barabonye amafaranga yo gukora. Tugomba guhuza imibare n’imikoranire n’inzego. Ku bijyanye n’amafaranga ntabwo tubijyamo cyane kuko n’ubundi ni ingengo y’imari y’Akarere.”
Depite Muhakwa Valens yabajije niba amafaranga ava muri Minecofin akajya mu turere ntibagire ukurikirana nk’abashinzwe ubuhinzi kandi biri mu nshingano zabo.
Uyu yavuze ko "ku karere hariyo umuyobozi w’ubuhinzi, ku murenge hariyo abagronome. Nta buryo RAB ishobora gukora itakorana n’izo nzego ndetse ngo inabahe amakuru. Icyo rero kiri kubura.”
Mu byayo abadepite bagaragaje kandi harimo kuba RAB yarakoze amakosa yo gutanga ukurengera w’amafaranga angana kuriya mu ntoki, aho kuyaha abo agenewe biciye kuri konti zabo za Banki cyangwa Mobile Money.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwemeye ko bwakoze amakosa, gusa buvuga ko amakosa yabaye ari guhabwa unurongo kugira ngo atazasubira.
Reba Videwo y’uko byari byifashe hano
Tanga igitekerezo