Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, bavuga ko bakomeje gushengurwa n’intimba ikomeye yo kutamenya amakuru y’uwabahekuye, abandi akabasigira ubumuga budakira n’ubukene bukabije kubera kubasahura no kubatwikira, Nsabimana Callixte waruyoboraga, bifuza ko yafatwa akabiryozwa.
Nsabimana wayoboraga uru ruganda ruri mu murenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, yongeye gushyirwa mu majwi cyane ubwo muri uru ruganda hibukirwaga abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abatanze ibiganiro bose, n’umuyobozi warwo wungirije Rugamba Innocent bavuze ku bugome bwe, bwateye irimburwa ry’Abatutsi batagira ingano, abarukoragamo n’abari baruturaniye.
Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda cyanzwe na Habimana Casimir, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ubukana bukabije cyane muri aka gace k’uruganda, bitewe n’uko Nsabimana wavukaga mu gace kamwe n’uwari umukuru w’igihugu Habayarimana Juvenal, mu yari perefegitura ya Gisenyi, yaruzanywemo aje mu by’ukuri kunoza umugambi wa Jenoside wari warateguwe.
Ati: “Mu byihutirwa yakoze akihagera ni ugutegura umutwe kabuhariwe w’interahamwe zagombaga kuzarimbura Abatutsi, azana ubugome bwasangaga ubw’uwari perefe wa Cyangugu Bagambiki Emmanuel wari usize ayogoje uBugesera mu 1992, n’u bw’uwari Burugumesitiri w’iyi komini Nsengumuremyi Fulgence,biba bibi cyane.
Nsabimana Callixte, kimwe n’abo bandi uruhare rwabo ni rwo rwateye Jenoside gushoboka muri aka karere kose ka Rusizi hatibagiranye na Nyamasheke, byombi byari bigize Cyangugu Bagambiki yayoboraga, ari umuhanga cyane mu bwicanyi n’ubundi bugome.’’
Ubu bugome ni na bwo bwagarutsweho na Kalisa Trojan, warukoragamo, mu buhamya bwe no mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa Bwiza.com, Nsabimana akaba yarahamusanze, nyuma y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohora igihugu, ko nubwo n’uwo yasimbuye witwaga Mubiligi Anatole wahise yimurirwa mu rwa Gisakura yari umugome kabuhariwe, ariko uyu we ngo yaje arushaho.
Avuga ko akihagera umututsi wese warukoragamo nta gahenge yongeye kugira, bagakora batotezwa, bacyurirwa byinshi bibi, anategeka ko hakorwa amalisiti y’Abatutsi barukoragamo , bakayamuha, anashinga umutwe w’interahamwe zarukoragamo, zifatanije n’izo hanze zayoborwaga nuwari umucuruzi witwaga Bandetse Edouard na we uvugwa mu kurimbura Abatutsi cyane muri aka karere, zitorezaga ku kibuga cy’umupira cyarwo.
Byose ngo yabifatanyaga na perefe Emmanuel Bagambiki, Burugumesitiri Nsengumuremyi Fulgence, na Lieutenant Samuel Imanishimwe, baruhoragamo,imodoka zarwo zigakoreshwa cyane muri ibi bikorwa,kugeza indege ya Habyarimana ihanuwe, icyamuzanye ngo aje kuruyobora akagishyira mu bikorwa.
Kalisa Trojan, ati: “Yahise ashyiraho bariyeri ituruka ku muhanda munini wa kaburibo Rusizi-Huye, ashyiraho abazamu bafite impiri n’amacumu, inzira nyabagerwa ica iruhande rw’uruganda ntiyongera kugendwa, ngo hatamenyekana iby’imyitozo y’interahamwe yakorerwaga ku kibuga cy’umupira cyarwo.’’
Avuga ko Jenoside itangiye nta mututsi washoboraga kwibeshya ngo aruhungiremo, kuko nta n’umuturage usanzwe watinyukaga kurukandagiramo, yari yarafunze uwo muhanda urwinjiramo, Abatutsi barukoragamo,bamwe barukurwamo na bagenzi babo bajya kubicira hanze yarwo, n’abahungiraga mu byayi bagahigwa bukware.
Ati: “Byabaye bibi cyane, Interahamwe n’Impuzamugambi zo mu ruganda zivanga n’iza Bandetse n’izindi zari muri aka gace, zikora imirongo minini, miremire zikajya zigendera rimwe zihigahiga uwaba yihishe mu cyayi wese, zikanabahigisha imbwa ku buryo harokotse abihishaga kure y’imirima y’icyayi, bakumva zigiye bakabona kuzamo, na bwo harokoka ngerere kuko zahahoraga.’’
Yarakomeje ati: “Icyo twifuza cyane ni ifatwa rye,akagaragara,akaryozwa abantu bacu yishe akanicisha,inzu zacu yatwitse kuko lisansi izitwika yaturukaga mu ruganda,kimwe n’imodoka zatwaraga interahamwe ziza kutwica,kudusahura,kudutwikira no kudusenyera. Akadusubiza imitungo yacu,dore ko twanabuze uwatujyana aho yari afite imitungo iwabo ku Gisenyi n’iKigali ngo ifatirwe, twishyurwe.’’
Avuga ko bumvise ko yafashwe nk’uko byagenze kuri Kayishema Fulgence wayogoje iyari Kibuye, baryama bagasinzira kuko baba bizeye ubutabera ku babo n’ibyabo. kutamenya aho aherereye n’imitungo ye iherereye ,byakubitiraho n’imibiri y’ababo yashengukiye muri ibyo byayi aho yagendaga itabwa,batarabona kandi ababishe yari yaratoje, bamwe bahari ariko baccetse, iboneka rye ngo ryaruhura imitima ya benshi.
Iri fatwa ni naryo ryifuzwa n’ubuyobozi bw’uruganda bw’ubu nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyozi warwo wungirije Rugamba Innocent, kuko ngo iyo na bo bahawe ubuhamya bw’ubugome bwe, bumva nta kindi cyabashimisha uretse ifatwa n’iryozwa rye,ry’ibyo yahakoreye.
Ati: “Rwose, nk’ubuyobozi bw’uruganda,twumva yafatwa nk’uko duherutse kubyumva kuri Fulgence Kayishema warimbuye Abatutsi I Nyange mu yari Kibuye, akazanwa akaburanishirizwa hano, hamwe n’abandi bakoranye Jenoside batarafatwa,bagashakishwa bagashyikirizwa ubutabera bakabiryozwa, ni cyo cyifuzo cyacu.’’
Avuga ko iyo uruganda rutegura ibikorwa nk’ibi byo kwibuka,ruba rushaka ko n’ubugome nk’ubu burushaho kumenyekana, akizeza ko uruganda rugiye kwandika igitabo kizaba gikubiyemo ubuhamya bwose bwa Jenoside yarubereyemo, ko amakuru yatangiye gukusanywa.
Akanahahera asaba ko uwaba afite amakuru yose yafasha mu gusobanukirwa neza ibyarubereyemo yayatanga, agakusanywa, agashyirwa muri icyo gitabo, n’abazavuka bakazayasanga.
Kuri iri fatwa, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yavuze ko, nk’uko n’abandi bose basize bahekuye igihugu bagenda bafatwa, n’uyu ari ku rutonde rw’abashakishwa,ku bufatanye bw’uRwanda n’ibindi bihugu,ko amaherezo azafatwa.
Ati: “Mbere byavugwaga ko yaba yishahisha muri Zambiya na Malawi, ariko igihugu nticyicaye,natwe nk’akarere turabikurikiranira hafi, kimwe n’abandi barimo n’uwayoboraga urwa CIMERWA, Sebatware. Ikibazo kirazwi, bihangane, umunsi ni umwe kuko ntazihisha iteka, azageraho afatwe nk’abandi bose.’’
Uru ruganda ruri muri 2 za mbere mu gihugu kuko icyayi cyatewe mu 1963,rushyirwaho nyuma gato,nk’uko Rugamba Innocent akomeza abivuga. Rukorana n’amakoperative 2 y’abahinzi b’icyayi, The villageois UMACYAGI na COPTHE Shagasha,mu gihe gito umushoramari urufite ubu akazarwegurira abahinzi nk’uko bimeze ku rwa Mulindi muri Gicumbi.
Jenoside yakorewe Abatutsi yararushegeshe cyane kuko uwo Nsabimana Callixte waruyoboraga yarusahuye zimwe mu mashini akazijyana,rukaba ariko rwarongeye kwiyubaka, rukora neza.
Abamaze kumenyekana barukoragamo bishwe ni 38, amakuru aracyakusanywa. Ubuyobozi bwarwo bukanavuga ko buzakomeza kwita ku barokotse,kuko rumaze kubaha inka 38 zirimo 2 zatanzwe muri uku kwibuka ku nshuro ya 29, n’ibindi rubakorera ruzanakomeza, bakaba babishimiwe n’abayobozi bose nk’uko byanumvikanye mu ijambo ryavuzwe ku ruhande rwa Ibuka muri aka karere na Niyonsaba Felix, wari uyihagarariye.
Tanga igitekerezo