Umuturage usanzwe ari inkeragutabara Cpl( rtd) Ngendahayo Adrien arembeye bikomeye mu bitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi, bigakekwa ko yakubiswe akanakomeretswa na Gitifu w’akagari ka Kabuye,umurenge wa Nyakarenzo,akarere ka Rusizi Hakizimana Celestin wahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo, uru rugomo rwabereye mu biro by’aka kagari.
Uwahaye Amakuru Bwiza.com yavuze ko Ngendahayo Adrien bavuga ko ari igihazi kubera urugomo agirira abaturage iyo amaze gusinda, rwiyongera ku makimbirane asanganywe n’umugore we raporo yayo ifitwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, uru rogomo rwatewe n’ubusinzi bwe bukabije, ubwo ku wa 10 Ukwakira,yari yazindukiye mu kabari k’urwagwa kari mu mudugudu wa Nyamagana,muri aka kagari.
Amakuru avuga ko yakagezemo saa mbiri z’igitondo anywa urwagwa amaze gusinda, mu ma saa yine ajya mu kandi kabari ari kumwe n’uwo basangiraga,agura Turbo 3 yishyura igice,atarishyura andi kuri ako kabari haca uyu Gitifu Hakizimana Celestin ari mu kazi, asubiye ku kagari ava kureba umuturage wari wahawe amabati niba yararayubakishije.
Ngo Ngendahayo yaramubonye aramuhamagara ngo naze amugurire icupa, Gitifu aramwihorera,undi ngo avuga ko ako kagari gafite ibibazo byinshi bizakemuka ari uko uwo Gitifu atakikayobora. Ngo batangiye gucyocyorana, binatuma Gitifu atinya kubwira abanywekeshaga muri ayo masaha gufunga utubari cyangwa bacibwe amande,atinya ko bishobora gukurura induru zavamo n’imirwano,arigendera arabihorera.
Ati’’ Inkeragutabara yahise isohoka tugira ngo igiye itishyuye nk’uko hari igihe ari ko ibigenza iyo yasinze, ntihagira uyikurikira ariko umwe wari uri hanze abona ifashe amabuye 3 ikurikira Gitifu ku kagari,mu kanya twumva ababazaga imbaho haruguru yako bavuza induru ngo nibatabare Gitifu yicaniye n’inkeragutabara mu biro by’akagari.’’
Amakuru akomeza avuga ko iyi nkeragutabara yinjiranye amabuye mu biro by’akagari, Gitifu arimo wenyine,batangira kurwana uwo mugabo ashaka kuyamutera,Gitifu ngo afata kimwe mu biti biri mu biro by’akagari,bivugwa ko byahazanywe byambuwe uwabitemaga bitemewe n’amategeko akimukubita mu mutwe ahagana inyuma aramukomeretsa bikomeye.
Amakuru anavuga ko ukobarwanaga gutyo ari ko Gitifu yatabazaga inzego z’umutekano, zihagera zisanga asohoka yiruka uwo Ngendahayo amwirukaho n’ayo mabuye,anavirirana amaraso, zirabihosha kuko ngo hari abaturage bari batabaye mbere banga kwinjira muri iyo mirwano ngo babakize,bivugwa ko batinyaga uwo Ngendahayo , batakwitegeza intambara ye,kuko ngo iyo amaze gusinda ahinduka mubi cyane.’’
Inzego z’umutekano zihageze zagiriye inama Gitifu yo kujya kuri RIB gutanga ikirego cy’isagararirwa yakorewe ari mu biro mu kazi ke, ahageze ahita ahubwo atabwa muri yombi akaba ahafungiye.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Ntawizera Jean Pierre yemeje aya makuru avuga ko ibindi biri mu iperereza ngo byemezwe niba koko Gitifu yahohotewe akirwanaho, anavuga ko ibivugwa ko Ngendahayo Adrien wahise ajya muri koma akigera ku bitaro bya Mibilizi yoherejwemo n’ikigo nderabuzima cya Nyakarenzo yari yajyanywemo mbere, hategerejwe ko yoroherwa na we agahita atabwa muri yombi akabazwa kuri ubwo businzi bwe bukabije n’urugomo yagiriye inzego z’ubuyobozi anazisanze mu nyubako yazo,atabyemeza byose biri mu maboko ya RIB.
Yemeje ariko ko uyu Ndengaho Adrien ubundi wagombye kuba intangarugero mu kagari nk’inkerabutabara igashinzwemo umutekano, afatwa nk’igihazi giteza umutekano muke mu baturage no mu rugo,kuko urugo rwo rubarirwa mu ngo zibanye nabi, ibyo akabikora amze gusinda.
Ku bacuruza utubari mu masaha y’akazi, Gitifu ati’’ Ntibyemewe,bariya badufunguye mu masaha atemewe bagomba guhanwa, tukanamenyesha abandi bafite utubari ko bitemewe kudufungura muri ariya masaha,babireke kuko bihanirwa.’’
Yaboneyeho kubwira abaturage ko bibujijwe gusagararira inzego z’ubuyobozi ziri mu kazi kazo,ko na byo bihanirwa,anasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe,yaba ari ay’abo bafungura utubari mu masaha y’akazi n’andi y’ibyo babona byahungabanya umutekano,anavuga ko iby’abaturage basagarira abayobozi b’inzego z’ibanze bijya biba muri uyu murenge,hari n’ababifungiwe abandi bajy anwa mu bigo by’inzererezi barakeburwa barataha.
7 Ibitekerezo
Bikamba Harera Damien Kuwa 12/10/23
Ngewe mbona ba Gitif baragowe ese iyo atitabara Ngendahayo akica Gitif byarikubazwa nde
Nkubwo Gitif agunzwe azira iki ngewe rwose ndabona Gitif arengana yasanzwe mubiro Koko
Ubuse yo barwanira kukabari byari kwitwa iki kweri?
RIB nireke uwo muyobozi ndumva Ari umwere
Subiza ⇾Murakoze
Bikamba Harera Damien Kuwa 12/10/23
Ahubwo iyo nkeragutabara nikuire vuba ibiryozwe.
Subiza ⇾BA Kuwa 13/10/23
Gitifu ararengana.Icyo gihazi bagifunge kabisa
Subiza ⇾Marie Chantal Kuwa 13/10/23
Abayobozi b’ inzego z’ ibanze bagorwa bagorwa nkubu koko uyu mu gitifu yari bukore iki atunguriwe mu biro nibagarure kwakirira abaturage ku idirishya kuko mu biro barajya baharwanira gusa iyo akimubona ngo akinge atabaze yakinze ariko rwose narenganurwe kuko yaritabaraga kdi murumva ko ntakundi yari bubigenze
Subiza ⇾sibomana jean dediue Kuwa 13/10/23
Ariko abo bacuruzi bamakabari bazaba barenganye kuberako intambara itabereye mukabari
Subiza ⇾Nsengimana Adrien Kuwa 13/10/23
ҠYemwe gitifu bamurekure rwose kuko yarirengeraga gukubitirwa murugo kweri izonzoga zimutera ayo mahane seyaziretse ko ahemukira benshi ave kwamuganga abazwe ibyo yakoze kdi abihanirwe nabandi bigireho
Uwo muyobozi rwose bamurekure ajye kwita kukazike numuryangowe
Subiza ⇾Mahoro Kuwa 14/10/23
None se nkurikije iyi report uyu Gitifu arazira iki?ubwo ahubwo uwanditse iyi nkuru yaba arimo guhamya RIB ihohotera.Gitifu yari kureka kwirwanaho?cg har’icyo muhishe?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo