Icyumweru kirirenze Nahimana Theogène wigishaga muri G.S Cyato, umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi atagaragara mu ruhame, bigakekwa ko intandaro ari amafaranga 1.776.500 y’ikimina yari abikiye bagenzi be, umunsi w’inama yo kuyagabana ku wa 6 Nyakanga, akababwira ko ayabazanira bukeye bwaho, akaza kubura. Ku wa 13 Nyakanga ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwamwandikiye ibaruwa imuhagarika by’agateganyo.
Iyi baruwa yanditswe ku wa 13 Nyakanga, 2023, isinyweho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, itarahawe nyir’ubwite kuko kugeza n’ubu bitanzwi aho aherereye iragira iti:
"Bwana, Nshingiye ku ibaruwa yo ku wa 12/7/2023 ifite No203/2023/0306, nandikiwe n’umuyobozi w’ishuri rya GS Cyato angezaho raporo ko wataye akazi kuva ku wa 6/7/2023, ukagenda utorokanye amafaranga ya bagenzi bawe mukorana b’abarimu angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bitandatu magana atandatu na mirongo itanu ( 1,776,650).
Nshingiye kuri sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’inshuke,abanza ,ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, mu ngingo yayo ya 61, ahavugwa ku ihagarikwa mu kazi by’agateganyo,
Nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe mu kazi by’agateganyo guhera ku wa 13/7/2023. Muri iki gihe cy’ihagarikwa hazakorwa iperereza ku makosa y’akazi ukurikiranyweho,imyanzuro y’iperereza ukazayimenyeshwa mu nyandiko. Ugire amahoro.”
Bwiza.com yashatse kumenya uwashyikirijwe iyi baruwa mu gihe uwandikiwe bigaragara ko adahari, n’uko byagenda igihe yaboneka akagaragaza aho yari ari bitewe n’impamvu runaka, zimuturutseho cyangwa zitamuturutseho, n’ayo mafaranga akayemera, akemera no gusaba imbabazi bagenzi be akanayabaha, cyangwa se akayahakana, uko byagenda, no kuba nta gihe ntarengwa iyi baruwa y’agateganyo ifite ngo naba ataraza azandikirwe imuhagarika burundu, ahamagara umuyobozi w’aka karere, wanayisinyeho, Dr Kibiriga, amubwira ko ataboneka, ari mu baturage mu murenge wa Bweyeye, na nyuma yaho inshuro zose yagerageje kumuhamagara ntiyamwitaba.
Bwiza.com yahamagaye umuyobozi w’iri shuri Remera Eugène, imubaza niba iyi baruwa ishuri ryarayiboneye kopi, niba abarimu barayimenyeshejwe n’uko bayakiriye, niba koko kuva ku wa 6 Nyakanga kugeza ubu ntawe uravuga ko yamuciye iryera, haba iwe mu rugo cyangwa ahandi, asubiza ko kugeza n’ubu nta kanunu ke, ibaruwa bayibonye.
Ati: “Iminsi iteganywa n’itegeko igeze ataragaragara ku kazi, tumaze no gukusanya ibimenyetso byose, tukabona yaratorokanye amafaranga y’ikimina 1.776.650 yari abikiye bagenzi be, twakoze raporo yanditse ibigaragaza byose n’uko yataye akazi, akarere kamwandikira iriya baruwa imuhagarika by’agateganyo, kaduha kopi’’
Avuga ko iyi baruwa ikigera ku barimu babuze utwabo, bayakiriye neza cyane, kuko ngo byerekanye ko ibimina bishyigikiwe n’ubuyobozi,cyane cyane ko bunabibashishikariza mu nama bugirana na bo buri gihe,ikaba ari imwe mu nzira zo kurenganurwa kwabo.
Abajijwe ikiri bukurikireho, ati: “Igikurikiraho ni uko, ubwo ibimenyetso byose byamaze kwegeranywa, nk’ubuyobozi bw’ishuri dushykiriza ikirego RIB, uyu Bihemu agakurikiranwa, yafatwa agashyikirizwa ubutabera akishyura bagenzi be, yakomeza kubura na bwo hagakurikizwa icyo amategeko ateganya, agahagarikwa burundu, bitabujijwe ko igihe cyose yazabonekera yazaryozwa iby’abandi yajyanye.’’
Avuga ko nubwo bitabaciye intege zo gukomeza ikimina kubera inyungu nyinshi bakibonamo, bibahaye isomo ryo kubinoza neza ntibazongere kuyaha umuntu ngo ayabike, bakazajya bayijyanira mu murenge SACCO mu rwego rwo kwirinda ko nk’ibi byakongera.
Akavuga ariko ko bibabaje cyane, kubona uwagafashwe nk’intangarugero rwiza, atanga urugero rubi kuriya,akahahera asaba abandi kurushaho kurangwa n’ubunyangamugayo mu mikorere yabo yose.
Yahumurije abarimu ayobora,ababwira ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano ikibazo bukrimo, ko amafaranga yabo atazahera,ko bitanakuraho icyizere bari basanzwe bagirana hagati yabo kubera umuntu umwe ugitatiye, n’ubufatanye basanganywe burimo n’iki kimina batabuhagarika, ubuzima bugakomeza nk’uko bisanzwe.
Ingabire Illuminee uhagarariye bagenzi be, akaba n’umugenzuzi muri iki kimina, yasabye ko bitagarukira ku mabaruwa amuhagarika gusa, hanakwiye gushakwa uburyo amafaranga yabo yagaruzwa.
Ati: “Iby’ihagarikwa rye by’agateganyo twabimenye,baraye babitubwiye. Turifuza ko bitagarukira aho gusa kuko yaduhemukiye cyane. Ubuyobozi nibushake uburyo amafaranga yacu yagaruka, kugira ngo binahe isomo abandi kuko ibi bimina ni bwo bubidushishikariza kandi n’akamaro kabyo twarakabonye.
Dufite ariko impungenge ko nk’abarimu bashya,batanze amafaranga yabo bwa mbere bagahita bayabura, bidakurikiranwe n’ingufu ngo agaruke bazazinukwa burundu ibimina no kwizera bagenzi babo. Twizeye ubuyobozi bwacu, tugasanga ariko bibabaje kubona mwarimu wakabaye intangarugero muri sosiyete ari we uhemuka kuriya, tugasaba abandi kurangwa n’imico myiza,izira ubuhemu nka buriya.’’
GS Cyato King’s House School ni ishuri ry’itorero ry’Abangilikani bafatanya na Leta ku bw’amasezerano. Aba barimu bakanasaba Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu muri iri torero, Karemera Francis na we kubasura akabahumuriza, kuko bizeye ko iki kibazo cyamugezeho, ngo byagarurira intege cyane cyane aba bashyashya bari batangiye kuzicika.
Tanga igitekerezo