Kuva ku wa 6 Nyakanga 2023, Nahimana Theogène wigisha Imibare muri G.S Cyato King’s House School, mu murenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi yabuze ku kazi n’iwe mu rugo mu mudugudu wa Gitovu, akagari ka Kabagina muri uyu murenge wa Nyakarenzo, bagenzi be bakorana bakavuga ko yavuye ku ishuri avuga ko agiye kubazanira amafaranga yabo 1.700.000 yari ababikiye mu kimina ntagaruke.
Amakuru twahawe n’umugenzuzi w’iki kimina, unahagarariye bagenzi be, Ingabire Illuminee Celeste, ni ay’uko ubwo, ku wa 6 Nyakanga, bari mu nama yo kureba aho amafaranga Nahimana Theogène yari ababikiye ageze ngo hakorwe ibyo bita’ Kurasa ku ntego’ bagabane,buri wese agire ayo atwara banagire ayo bishimishirizamo hamwe, buri wese wari wagujije yishyuye ayo yabazwaga,bateranije basanga bagomba kugabana 1.700.000.
Akomeza avuga ko uyu Nahimana yababwiye ko kugira ngo imibare igende neza ari uko buri wese urimo ifaranga abanza kurizana,muri uwo mwanya abari barimo imyenda bose bishyura aafaranga 234.000, bayabaze yose basanga bagomba kugabana 1.700.000 ari abarimu 40, buri wese bitewe n’ayo yari agejejemo.
Ati: “Twamaze gukora imibare twese hamwe, tubonye ariya, bigeze mu ma saa munani z’amanywa inama irasoza, asaba uruhushya rw’isaha 1 y’uwa 7 Nyakanga ngo azajya kuyabikuza kuri SACCO ya Nyakarenzo, ayazane, saa yine n’igice z’uwo munsi tuyagabane, tunatanga komande y’aho tuziyakirira twishimira ko twagize icyo twizigamira, asigaye buri wese akayacyura.’’
Arakomeza ati: “Twaramutegereje turaheba,ariko kuva kuri uwo wa 6 Nyakanga tugitaha yahise akuraho telefoni, n’uwo munsi turamuhamagara turaheba. Kuko twanateguraga ubukwe bwa mugenzi wacu,ayo mafaranga abenshi twari kuyamutwereramo n’uwo Nahimana afitemo imirimo ubundi atari yagombye kuburamo, twakomeje kwihumuriza turamutegereza n’uwo munsi urira, umuntu turamubura.’’
Avuga ko bukeye ku wa 8 Nyakanga batashye ubukwe bwa mugenzi wabo, n’umugore w’uwo Nahimana, usanzwe ukora ku bitaro bya Mibilizi abuzamo, Ingabire amubajije aho umugabo we ari avuga ko kuva ku wa 4 tariki ya 6 Nyakanga, yavuye mu rugo nijoro amubwiye ko agiye gusenga mu butayu, kuko ngo hari igihe yajyaga agenda akamara iminsi 2 akazagaruka, agira ngo ni ho yagiye, ariko na we atangira kugira impungenge abonye iyo minsi yose, nta kanunu ke.
Ati: “Ni umuntu twizeraga rwose,wari umukristo wizerwa cyane mu itorero ry’Abangilikani ari ryo na nyiri iri shuri, ku buryo twumvaga atatwiba, byanatumye ayo mafaranga yose tugenda tuyamuha, tuguza twishyura ntaho asinya, kikaba ari ikimina cyari kidufitiye akamaro cyane. Uwakeneraga amafaranga 300.000 n’ari munsi yayo, yayabonaga byihuse, agakemura ikibazo adacishijwemo ijisho. Nkanjye muri iryo gabana nagombaga gucyura 158.000 nyategerejeho kwikenura none nta cyizere mfite cyo kuyabona, dutangiye kwiyakira’’
Avuga ko ubuyobozi bw’iri shuri bwahise bubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge n’ushinzwe ishami ry’uburezi ku karere ka Rusizi, busabwa gukora raporo yanditse, niba hari inyandko zigaragaza uko ayo mafaranga bagiye bamuha zikaboneka, bakamushakisha akayaryozwa, yanamara iminsi 5 y’akazi yikurikiranya ataboneka,akaba yanafatirwa ibihano birimo kwirukanwa, nk’uko ngo itegeko ribivuga.
Ngo si ubwa mbere Nahimana ufite umugore n’abana 3, wari umaze imyaka 3 ababikira amafaranga, abura, kuko no mu myaka ishize,mbere ya COVID-19, aho yakoraga yigeze gucinakana umugore w’undi mugabo, bamarana imyaka 2, ari umugore we, ari n’umugabo w’uwo mugore wundi batazi aho baba, iyo myaka ishize babona aragarutse, asaba umugore imbabazi, yongera gukora ikizamini cy’akazi, ari bwo yaje kwigisha aha muri GS Cyato King’s house school, na ho agiye kumara icyumweru batazi aho ari.
Umuyobozi w’iri shuri Remera Eugène avuga ko amakuru bamenye ari uko umugore w’uwo mugabo yababwiye ko nyuma yagiye kureba imyenda y’umugabo ngo agire iyo amesamo agasanga nta n’umwe uhari, umugabo yarayitwaye mbere, ajyana n’ibyangombwa bye birimo dipolome ye n’ibindi, bakaba bategereje ko ashakishwa akabasubiza amafaranga yabo.
Ati: “Twabigejeje mu buyobozi batubwira ko bagiye kumushakisha akagarura amafaranga ya bagenzi be. Gusa bitanze isomo ry’uko ubutaha abantu bagomba gukaza amabwiriza y’ibimina nk’ibi by’amashuri, kuko hajyaga hakora kwizerana kandi koko twabonaga nta kibazo yaduteza, ariko arabidukoze.’’
Yunzemo ati: “Twanamenye ko amafaranga yacu yayatwaranye n’andi 400.000 yagujije ikindi kimina cyo ku rusengero yasengeragamo, akaba yarigeze kuvugwaho n’andi yanyereje mbere yo mu kindi kimina, byose tukaba tutari tubizi. Yagiye amanota y’igihembwe cya 3 ataratangwa icyakora asize impapuro yatangiyeho ibizamini, yaranazikosoye, ababyeyi babyumva ntibagire impungenge z’uko abana batazacyura indangamanota zuzuye kubera we. Icyakora abarimu bo bari mu gihirahiro.Byasabye ko dukorana na bo inama yo kubahumuriza no kubabwira ko ikibazo twamaze kukigeza ku buyobozi no kuri Diyoseze ya Angilikani Cyangugu, ko baba bihanganye igihe agishakishwa.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo, Ntwawizera Jean Pierre, yemeje aya makuru, avuga ko ikibazo bakimenyeshejwe ku mugoroba wo ku wa 10 Nyakanga, bajya iwe kumushakirayo nijoro, n’irondo ry’umwuga na ba DASSO, umugore ababwira ko atamuheruka,bakaba bakimushakisha.
Ati: “Twasabye ubuyobozi bw’ishuri raporo ijyanye n’ayo mafaranga,kuko ubusanzwe twamubonaga nk’inyangamugayo,yitabiraga gahunda zose yakenerwagamo, tukumva amafaranga 1.700.000 atamutorongeza ngo ate umugore,abana n’akazi. Turakomeza kumushakisha tunarebe niba ibura rye ntacyo ryica ku manota y’abana,ibindi nakomeza kubura, hazakurikizwa amategeko,yaba agenga ibimina, ay’akazi cyangwa andi yakwifashishwa, ababuze amafaranga yabo bizere ko ikibazo turi kugikurikirana.’’
Yabasabye kutumva ko byacitse cyangwa ngo babe batera icyizere ibimina kuko n’ubuyobozi buzi akamaro kabyo mu iterambere ry’abaturage, ariko ko bakwiye kujya batekereza gushyira amafaranga nk’ayo ku makonti mu bigo by’imari kuko Leta yabibegereje, mu rwego rwo kwirinda ingaruka nk’izo.
2 Ibitekerezo
kanani j baptiste Kuwa 13/07/23
Ubwo mwarimu nashakishwe ariko bishoboke ko Hari ikindi kimujyanye kuko Ayo mafaranga Ari make.
Subiza ⇾Alias Kuwa 14/07/23
Injiji mbi ni iyize koko. Nkawe salaire y’amezi 5yakumarira iki koko. Ubaye rubebe pe. Uwagutahara ni uwagufata ukaba ufunzwe si non ushobora no kwiyahura. Mbega we, abagore wishoyemo bakuvugitiye umuti. Kuba ufite umudame nawe winjiza, wabuze iki koko gitumye ujya kwandagara. Igihugu cyacu se , abahanga gifite ntaho wakwihisha, gusa uguye ku busa. Icyo gihe uba warataye ngo uri kwiga. Ariko se bo bakubitsaga bazi ko wigeze gutorokana umugore numvaga ko amafaranga yo wayareka. Urababaje.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo