Mu kiganiro n’abaturage b’umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, ubwo yifatanyaga na bo gushyikiriza Yambabariye Jeannette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu yubakiwe n’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro, Meya Mulindwa Prospère, bamubwiye beruye ko batazi uko kurya kabiri ku munsi bisa, abenshi barya rimwe, bakemeza ko harimo n’ababurara bakajya mu buriri bakaryama.
Babimubwiriye mu kiganiro yari abahaye nk’abo yari ahuye na bo bwa mbere kuva yashyikirizwa izi nshingano ku wa 28 Kamena, nyuma y’iseswa rya njyanama yose y’aka karere, aho yababwiye ko abafitiye ubutumwa 3, icya mbere ari ugushimira uruganda rw’icyayi, nk’umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ryabo, wanaboneye icumbi Yambabariye wari umaze igihe asembera.
Icya 2 kwari ukubashishikariza gutanga mituweli kuko uyu murenge ngo uri mu mirenge iri inyuma muri mituweli, akanaganira na bo ku isuku, aho yifuza ko barushaho kuyinoza. Yanzika ikiganiro cye yagize ati: “Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo uru ruganda, bafite intego yo gufasha abaturage kugira umuryango wishoboye, ufite aho uba, ushobora kubona ibyo urya 3 ku munsi.’’
Arakomeza ati “Mwe mugeze kuri kangahe?” Nk’abitsamuye, bati “Rimwe risa.’’ Ati “Rimwe gusa? Burya mutunzwe n’umwuka wera? Niba uyu munsi murya rimwe ku munsi mugire umuhigo wo kugera mu kwa 12 murya nibura kabiri ku munsi, mukomeze muzanagere kuri 3, katari ukurya gusa, munarya neza.
Ni bwo abana banyu bazakura neza,bagakurana ubwenge n’imbaraga zo gukorera igihugu, tukazasaza bakadusimbura mu mishinga yacu. Tubiharanire. Kubiharanira bisaba ko buri wese abigiramo uruhare, akareka gusesagura no gupfusha ubusa ibyo agezeho, ukamenya n’ubuzima bwawe, ukishyura mituweli.’’
Nubwo batagize ikindi bamusubiza ariko baganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com, bavuze ko ibyo bavuga ari ukuri, ko iyo haza kuba mu bari bahari bose hari ubasha kurya kabiri ku munsi aba yabivuze, ko imibereho yabo iciriritse cyane iterwa n’aho batuye, mu misozi miremire cyane, ubutaka bwaho bwashaririye, butagitanga umusaruro ugaragara.
Bikubitiraho kuba nta mihanda mizima iborohereza ubuhahirane n’ibindi bice by’igihugu, kuba uretse uruganda rw’icyayi rwonyine na rwo ruhamaze imyaka 9 gusa,nta kindi bagira bakuraho ifaranga ryabatunga, kuba ari benshi kuruta umusaruro babona nk’uko babyivugira, n’ibindi bumva Leta yagira icyo ibakorera cyihariye ngo babashe kurya nibura kabiri ku munsi.
Niyigena Pelagie w’imyaka 22,wo mu mudugudu wa Kanama,akagari ka Tangabo,ati “Ntitubeshya rwose, imibereho dufite ino ituma n’iryo rimwe ku munsi hari abatarirya, bakaburara, bakajya mu buriri bakaryama. None se niba uruganda rw’icyayi rwonyine ruri hano rutaduha akazi twese, tukaba n’uwo muhanda Kivu belt twumva tutabasha kuwugeraho ngo ugire icyo utumarira kuko nta mihanda yindi mizima dufite ihatugeza, ubutaka ari buto cyane, butera neza n’amatungo afite bake, ibyo biryo wowe ubona byava he?’’
Avuga ko we kuba n’iryo rimwe ku munsi arirya kuko yagize amahirwe akabona akazi mu ruganda n’umugabo we, aho bombi bahembwa amafaranga 2800 ku munsi, ariko iyo ukwezi gushize bagakuramo 5.000 y’ubukode bw’inzu, n’ibindi bakenera,basigara ahubwo mu myenda,kuzabona inzu babamo hakazaba ah’abagabo, kuko n’izamuka rikabije ry’ibiciro rituma ntacyo babasha kuzigama.
Kabaye Joseph w’imyaka 79, wo mu mudugudu umwe na Niyigena, avuga ko ubukene n’imibereho mibi bigera ku bageze mu zabukuru bwo bigasya bitanzitse, kuko imbaraga nke zihurirana n’uko kutarya, banarya bakarya iby’amarenzamunsi, bidahagije, bitanujuje intungamubiri zisabwa, nta n’icyo bizigamiye kuko kuva kera bahoze mu bukene bukabije.
Akavuga ko hari igikwiye gukorwa cyunganira uruganda mu gutanga imirimo,abafite intege nibura ntibirirwe bicaye, bicira isazi ku jisho. Ati: “Twagize amahirwe yo gusurwa na Meya. Ibyo ari byo byose ijisho rye hari icyo ryamuhaye ku mibereho yacu. Jye nakoraga mu ruganda baransezerera kubera izabukuru. Iyo mbonye icyo ndarira n’umufasha wanjye dushima Rurema kuko na cyo kiba kivuye ku musaraba. Wowe ko warebye iyi misozi, ko ari ku mwero urabona heze iki? Ahasaruwe ikintu ho ntihaba hagaragara ko cyahavuye?
Nyakubahwa Meya nadukorere ubuvugizi hagire ikidukorerwa, nibura tubone imihanda myiza, dusabane n’abandi, ibitekerezo byabo ubwabyo byadufasha kuzamuka. Na ho ubundi ni uko tudasakuza ariko inzara iturimo pe! Ese n’iryo rimwe tuvuga ngo turya, tuba turiye iki ugereranije n’uko hano wahabonye?’’
Meya Mulindwa Prospère, nubwo avuga ko, akurikije uko aka karere akazi,yagakurikiraniraga hafi, nk’uwari umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, katari ku rwego rw’uko umuntu yaburara. Yemera ko hari abafite ubushobozi bwo kurya 3 ku munsi, abarya kabiri, n’abo barya rimwe, ariko bo ngo ni bake cyane, icyakora ko bagiye kubamenya, bakagira uko babagenza.
Ati: “Cyaba ari ikibazo koko niba hari uvuga ko arya rimwe ku munsi, cyangwa atanarirya.Uwo twamumenya, tukamenya ibye neza n’icyo yakorerwa, kuko utavuga ko ufite ubuzima bwiza urya rimwe ku munsi na bwo ibidahagije cyangwa bidafite intungamubiri zihagije, mu gihe Leta yacu yifuriza buri wese imibereho myiza.
Ariko aka karere nsanzwe nkazi, gafite amahirwe menshi y’iterambere yafasha abaturage kubaho neza. Icyo twamenya ni ukureba ahubwo n’iryo rimwe bavuga,niba banafata indyo yuzuye, yagira koko icyo imarira umubiri,uretse ko nta n’icyemeza ko bavugishije ukuri, cyane ko abanyarwanda badakunda kugaragaza ko hari icyo bafite.’’
Avuga ko akurikije gahunda ziriho zivana abaturage mu bukene,mu myaka 3, aka karere kazaba kagaragaza impinduka mu iterambere n’iyo mirire irimo, agasaba ariko abaturage gukora cyane kuko nta manu izamanuka mu ijuru ngo ibikubiteho batakoze, bakamenya kuzigama no kubyaza umusaruro ayo mahirwe yose.
Avuga ko ikibazo cy’ubutaka bwagundutse bakizi,ariko bufumbiwe neza bwakwera, kandi ibirayi n’amashaza byahera. Ibyo byose bagaragaza nk’ibibazo, mu kubegera no kubaganiriza hakazavamo ibisubizo byatuma n’aho bataragera mu iterambere bahagera,bakamenya ariko ko uruhare rwa mbere ari urwabo,cyane cyane ko umutekano, wo uhatse byose bawufite.
Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage 369.180 mu mibare Meya Mulindwa avuga ko baheruka, bari mu ngo 88.293,imirenge 13, akavuga ko mu ngamba z’igihugu z’iterambere kadasigara inyuma, akongera gusaba abaturage,cyane cyane ab’uyu murenge wa Manihira, gutanga mituweli kuko hari benshi batarayitanga, bakongera isuku aho bari hose, ntibasesagure n’utwo babona, bakanabyaza umusaruro amahirwe yose y’iterambere bafite.
Tanga igitekerezo